KIREHE : Abahinzi bahangayikishijwe no kutagira ubwanikiro

Gahunda yo kubaka ubwanikiro rusange bw’ibigori mu karere ka Kirehe yatangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego gufasha abahinzi kubungabunga umusaruro, kuva icyo gihe abahinzi bo mu mirenge itandukanye y’aka karere bagaragaza ko ibigori byabo banikaga neza ntibihure n’ibibazo biterwa no kubyanika nabi nk’uruhumbu rwabatezaga igihombo cyokora abo mu murenge wa Gatore bo siko bimeze kubera ko ubwo bubakiwe bwangiritse ubu bakaba badafite aho banika .

Feb 23, 2023 - 18:24
May 1, 2023 - 10:05
 0
KIREHE : Abahinzi bahangayikishijwe no kutagira ubwanikiro
Ubwanikiro bushaje butagikoreshwa mu murenge wa Gatore

Abahinzi bo  mu murenge wa Gatore baganiriye na Radio Izuba na Television, bavuga ko n’ubwo bafite ubwanikiro ubu butagikoreshwa bitewe n’uko bwangiritse kuberako ibiti bibwubatse byajemo umuswa bikamungwa. Ibi byateje impungenge z’uko bushobora kugwa bukaba bwahitana n’ubuzima bw’abantu dore ko hari n’ubundi bwanikiro bw’ibigori hirya no hino bwagiye buteza ibibazo nk’ibi.

Kuri ubu impungenge ku kwangirika k’umusaruro w’ibigori udafashwe neza nazo ni zose, nyuma yo kumenyera gukoresha ubwanikiro, aba bahinzi bavuga ko ibigori bari gusarura bishobora kuzamo uruhumbu bikabahombera mu gihe ababigura baba bakeneye ibisaneza.

Nyiramucyo Philomene umuhinzi w’ ibigori mu kagari ka Rwabutazi mu murenge wa Gatore ahari ubwanikiro bwamunzwe yagize ati” Ikibazo ubwanikiro bufite ni ukumungwa kandi ni ibiti, ubwo rero hari ubwo bwagwa turi kwanikaho ugasanga biduteje ibizabo. Tukibukoresha ibigori byabaga bimeze neza nta myanda irimo, ubu rero turifuza ko bakongera bakabusana kuko ibihombo kuko dushobora guhura n’igihombo, gusarurira mu rugo ntiwakwizera ko byuma neza hatajemo uruhumbu.”

Na mugenzi we Nsabimana Japhet avuga  ko imbogamizi zo kutagira aho abahinzi basarururira ibigori ari ikibazo cyateza igihombo. Ati” Twagize impungenge kubera ko bwangiritse ntitwasaruriramo bitewe n’uko hari n’abandi ubwanikiro bwagwiriye, ubu imbogamizi dufite ni uko ntahandi hahari twasarurira, ubu ni ugukoresha shitingi (amahema) tukanika mu rugo, ariko imvura iguye   hari ubwo hazaho uruhumbu rugatuma ibigori bihomba. Icyifuzo dufite ni uko akarere kadufasha bugasanwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste, avuga  ko ikibazo cy’ubwanikiro bwamunzwe kizwi kandi budakoreshwa bitewe no kwirinda impanuka, anasobanura ibiri gukorwa kugira ngo umusaruro w’ibigori ukomeze kubungwabungwa aho hari kubakwa hangari ku biro by’utugari abahinzi bakaba bazifashisha.

Yagize ati” Ikibazo cy’ubwanikiro turakizi bwaramunzwe, twabonye ko bushobora guteza impanuka ubu ntabwo bukoreshwa. Turi kwiga ku buryo hakubakwa hangari ku biro by’utugari kandi byo ntibitinda, nizo abaturage bakoresha n’aba Gatore, mu gihe tukiri gushaka uko ubwangiritse bwose bwasanwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.”

Ubwanikiro bw’ibigori bwangiritse mu murenge wa Gatore ni 2 mugihe uyu murenge ufite ubwanikiro 7, Akarere ka Kirehe muri rusange gafite ubwanikiro bw’ibigori 84 muri bwo 17 bwarangitse ku buryo butari gukoreshwa muri iri sarura.

 

Clarisse UMUTONIWASE / Kirehe