NGOMA :Igiciro cy’amagi gikomeje gutumbagira
Guhenda kwa bimwe mu biribwa ni kimwe mu mbogamizi zo gutegurira abana amafunguro, ibigaragazwa n‘ababyeyi bo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko igiciro cy’igi cyiyongereye cyane bigatuma badashobora kurigaburira abana babo ku munsi, nkuko bikwiye kugira ngo babarinde igwingira.

Aba babyeyi bavuga ko mu myaka yashize baribonaga ku buryo bworoshye aho ryaguraga amafaranga mirongo itanu y’u Rwanda cyangwa ijana ,none kuri ubu aba babyeyi bakaba bifuza ko leta yabagoboka ikabaha inkoko kimwe no kugabanya igiciro cy’igi ku isoko n’ibindi biribwa by’ibanze ku bana.Umwe muribo dusanze mu murenge wa Kibungo ati ’’ Kugaburira abana igi kuri ubu ntago byoroshye kuko aho kurigura amafaranga Magana abiri igi rimwe wayagura ibijumba bakomeza basaba leta ko yaboroza ikabaha inkoko bakajya babona amagi kuburyo bworoshye’’ .
Nubwo aba bavuga ko hakiri imbogamizi y’igiciro cy’ igi gihanitse hari n’abavuga ko bakora ibishoboka byose abana babo bakabona igi kubera ko basobanukiwe akamaro karyo ku mikurire y’umwana uyu ni umubyeyi utuye mu kagari ka Karenge utifuza ko amazina ye atangazwa ati ’’Nubwo tutaribaha buri munsi tugerageza kuribaha byibura nka rimwe mu cyumweru kuko tuziko habamo intungamubiri nyinshi ituma abana bakura neza nikenshi tubibwirwa n’abajyanama b’ubuzima babana natwe mu mudugudu iwacu ’’
MACARA Faustin umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, impuguke mu kwita ku mikurire y’umwana avuga ko ababyeyi bose bagize umuco wo kugaburira abana igi nkuko babagaburira ibindi biryo igihugu cyagira abana batagwingiye ati ’’Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko kugaburira umwana igi buri munsi ari ingenzi kuko igi rikungahaye ku ntungamubiri ndetse ko twifuza ko ababyeyi bagateguye igi kubyo bagabura byaburi munsi bityo ko bikozwe neza mu Rwanda hacika igwingira ryabana bataruzuza imyaka itanu “
Umuyobozi bw’akarere ka Ngoma bugaragaza ko hakiri imyumvire itarahinduka ku babyeyi ngo bumve neza ko leta itakabaye ifasha ababyeyi kubaha igi ahubwo ko bakaguze inkoko byibura buri rugo rukaba rworoye inkoko imwe bityo kubona igi bikoroha nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose ati’’ Turakangurira ababyeyi kwibumbira mu matsinda nka kimwe mu gisubizo cyo kubona amafaranga yo kugura inkoko maze abana babo bakabona igi ku buryo bworoshye turizera ko twese tubijyanyemo buri mubyeyi wese akabigira ibye igwingira ryacika mu karere kacu ndetse no gutegura ifunguro ririho ibikomoka kumatungo byaboneka ”
Mu karere ka Ngoma abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bari ku kigero cya 27 % mugihe intego ari ukugira imibare iri munsi ya 19% mu mwaka wa 2024 nk’uko biri muri gahunda ya Guvernoma. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rigaragaza ko ryashyize imbaraga mu gukangurira ababyeyi kugaburira abana igi kubera ko rifite intungamubiri zituma bakura neza.
Uwayezu Mediatrice /Ngoma