NGOMA :Kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye umusaruro w’imboga wikuba gatatu
Abahinzi b’imboga zirimo amashu ,inyanya,intoryi,dodo,bibumbiye muri koperative Tuzamurane Kigoma bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bifashisha ikoranabuhanga mu kuhira bakoresheje imirasire y’izuba bavuga ko birimo gutuma babona umusaruro mwinshi ugereranyije n’igihe batuhiraga ku buryo umusaruro wabo ushobora kwikuba inshuro eshatu .

Kuba abahinzi b’imboga bibumbiye muri koperative Tuzamurane barashyiriweho uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bibafasha guhora bafite umusaruro no mu gihe cy’impeshyi .Ibintu bavuga ko bibateza imbere nkuko bivugwa na Imanizabayo Jean Baptiste abivuga muri aya magambo ’’ Byaradushimishije cyane kuko mbere bataraduha imirasire y’izuba idufasha kuhira twahingiraga ubusa kuko ntitwasaruraga twahingaga rimwe mu gihe cy’imvura ariko uyu munsi turahinga igihe cyose ubu imiryango yacu ntiyabura imboga abana bacu ntibaturwarana bwaki turahinga tugasagurira amasoko ’’ Mukaturatsinze Collete nawe avuga ko kuhira byatumye umusaruro wabo w’imboga wiyongera .Ati ’’Mbere twakoreshaga uburyo bwa gakondo bikadufata igihe kinini turi kuhira imboga ,uyu munsi rero aho twazaniye ikoranabuhanga twuhira mu buryo bworoshye ni ugufungura akuma amazi akijyana mu mirima ubu turahinga tukeza tugasagurira n’amasoko turashima abafatanyabikorwa bacu badufashije kutuzanira ubu buryo bwo kuhira twifashishije imirasire y’izuba ‘’.https://izubaradiotv.rw
Uwizeye Belange umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango uharanira iterambere ry’icyaro RWARRI unashyira mu bikorwa gahunda yo guha aba bahinzi ibikoresho birimo kuhira avuga ko kuzana uburyo bwo guhinga buhira bibafasha guhinga no mugihe cy’izuba. Ati ’’Burya iyo abantu buhira bakoresha uburyo bwa gakondo bitandukanye no kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga.Ni ubyo bwiza buzatuma bakoresha igihe cyabo neza ndetse bazajya bahinga no mu gihe cy’izuba .
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushizwe ubukungu Mapambano Nyirindandi Cyriaque avuga ko nk’akarere kubufatanye nabafatanyabikorwa bako mu buhinzi hashyizwe imbere gahunda yo kuzamura ubuhinzi bw’imboga kinyamwuga kugira ngo bikure mu bukene Ati ’’Ubu gahunda dufite ni uguhuriza ku muhinzi ibyo asaba byose kugira ngo yivane mu cyiciro arimo tugire aho tumugeza bityo rero abahinzi bacu dufatanyije n’abafatanyabikorwa tuzabasindagiza muri byose nabo bahinge biteze imbere ’’.
Koperative Tuzamurane Kigoma igizwe n’abanyamuryango ijana na mirongo itanu n’icyenda aho ijana na mirongo itatu na barindwi ari abagore bikaba bikorwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’umugore wo mu cyaro. Akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa bako biyemeje gufasha aba bahinzi kubabonera amasoko bagemuramo imboga bejeje bakaba bizeye ko bagiye kwivana mu bukene
Uwayezu Mediatrice / Ngoma