Kayonza:Kubonera amazi amatungo byazamuye umukamo w’amata
Bamwe mu borozi bo mu mirenge ya Murundi,Gahini na Mwili yo mu karere ka Kayonza yiganjemo ibikorwa by ’ubworozi bw’inka barashima Leta y’ u Rwanda yabatekerejeho ikahageza imishinga y’amazi by ’umwihariko ay’ inka zabo.

Aborozi bo muri iyi mirenge bavuga ko bahuraga n’ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi yaba ay’ abantu bakoresha ariko byagera ku matungo bikaba byari ingorabahizi kuko hari ni ubwo amatungo yagandaraga agapfa mu myaka yo hambere ariko ubu iki kibazo kikaba cyarakemutse.
Kubera ikibazo cy’ amapfa yakunze kwibasira akarere ka Kayonza byatumye Leta y’urwanda ifata ingamba zo guhangana n’iki kibazo itekereza gushyiraho umushinga wo kubegereza amazi mu rwego rwo gukemura ikibazo.Bashyiriweho amavomo afasha abaturage ndetse banashyirirwaho ibibumbiro inka zabo zinyweraho.
Nzaramba ni umworozi mu murenge wa Gahini agira ati « Twahoranye ikibazo gikomeye cyo kubura amazi y ‘inka zacu ariko ubu rwose turadamaraye kuko amazi arahari natwe rero icyo dukora kandi twaragitangiye mu kuvugugura ubworozi bwacu kugira ngo tubone umukamo uhagije,amazi rero yatubereye igisubizo kiza ku matungo yacu’’.
Ibi abihuriyeho na Joyce Uwineza wororera mu murenge wa Murundi uvuga ko kuba bafite amazi y’ amatungo ari igisubizo ku kongera umukamo.
Agira ati’’Amazi rwose imishinga yarayatwegereje ubu inka zacu zibayeho neza natwe rero dufite intego yo kurushaho kongera umukamo tunafata neza amatungo yacu’’.
Umuyobozi w’ akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco asaba aborozi begerejwe amazi kutayangiza kuko biba ari ibikorwa remezo byatwaye amafaranga menshi. Ati”Kayonza mu bice binyuranye twahuraga n’ ikibazo gikomeye cy’ amapfa inka zikagandara,abaturage bakanywa amazi mabi byabagiragaho ingaruka ku buzima bwabo ariko kuva aho Leta y’u Rwanda izaniye umushinga wa KIIWP byabaye igisubizo kuko by’ umwihariko inka zifite amazi zinywa zidakoze ingendo ndende.Icyo tubasaba ni ukuyitaho ntiyangirike kuko abafitiye akamaro cyane mu buzima bw’ amatungo kandi ibi bijyana no kongera umukamo”
Aborozi batuye imirenge ya Murundi ,Gahini na Mwili kuba baregerejwe amazi aho unayasanga hafi y’inzuri zabo nabo bishyiriyeho uburyo bwo kuyacunga bifashishije amakomite y’amavomo usanga mu midugudu.Bavuga ko banyuzwe n’umukamo w ’amata babona mubyo bawukesha harimo no kuba barahawe amazi y ’inka nubwo bahora baharanira ko warushaho kuba mwinshi.
Titien Mbangukira/Kayonza