Iburasirazuba : Basezereye guta ishuri kubera kuhafatira ifunguro
Ababyeyi n ‘abarezi bo mu ntara y’ Iburasirazuba baravuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ari igisubizo ku igabanuka ry’abana bata amashuri.Banavuga ko bumva neza uruhare rwabo mu gutuma iyi gahunda ikomeza gutanga umusaruro.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatekerejwe na Leta y’u Rwanda ni gahunda ifatwa nk’igisubizo ku gutuma abana badata amashuri cyangwa ngo banakererwe nkuko mu myaka yashize zari zimwe mu mbogamizi ku myigire y’abana .Ababyeyi bo mu ntara y ‘Iburasirazuba baganiriye na radioteleviziyo Izuba bahamya ko babibonamo umusaruro kandi banumva uruhare rwabo mu gutuma igerwaho.
Martin Dusengeyezu ni umubyeyi wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza agira ati”Kuba abana bacu bafatira ifunguro ku ishuri ni igisubizo gikomeye kuko umwana wafashe ifunguro yabuzwa n’ iki se kwiga neza kandi agatsinda ,nta ni ubwo rwose yatekereza guta ishuri”
Agira ati” Twe twigisha tubona umusaruro wo kuba abana bafatira ifunguro ku ishuri rwose kuko binatuma abana badata ishuri,mbere hari abo twigishaga bashonje bamwe ntibagaruke ariko ubu rwose bariga neza abata ishuri ntibakiri benshi kandi ubukangurambaga bwo bugomba guhoraho’’.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ Intara y’ Iburasirazuba busaba za komite z’ ababyeyi kujya zifata umwanya uhagije wo gukurikirana ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda neza koko no mu gihe cyo gutegura amafunguro.
Guverineri w’intara y ‘iburasirazuba Pudence Rubingisa agira ati’’Iyi gahunda yo gutuma abana bose biga buri wese ayigire iye, abarezi n’ababyeyi barangwe no gukomeza ubufatanye mu gutuma iyi gahunda ikomeza gutanga umusaruro by’umwihariko za komite z’ababyeyi nazo zikabigira ibyazo’’.
Gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri ikorerwa mu bigo by’amashuri abanza ,ayisumbuye n’amashuri y’incuke hirya no hino mu midugudu bigaragara ko yateje imbere uburezi ikagabanya ikigero cy’abana bataga ishuri mu myaka yashize.