GATSIBO : Abangavu babyaye mu bihe bya Covid 19 bahangayikishijwe no gutunga abo babyaye

Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Gatsibo babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure mu bihe bya Covid 19 bavuga ko bagowe no kubona ibitunga abana babyaye dore ko ahanini abenshi usanga babarizwa mu miryango ikennye kandi n’abagabo babateye inda babashutse kubera imibereho mibi yatewe n’icyorezo cya Covid 19 babihakanye, ubu bakaba bagowe no kubonera abo bana ibyo bakeneye

Sep 20, 2022 - 09:52
Feb 13, 2023 - 14:20
 0
GATSIBO : Abangavu babyaye mu bihe bya Covid 19 bahangayikishijwe no gutunga abo babyaye
: :
playing

Umwe muri aba bangavu twahisemo kwita Agnes Mujawimana avuga ko  bibagoye kubera ko ibiciro biri hejuru ku isoko .Agira ati ’’Urumva birakomeye ibintu byose sinabibona kugira ngo imibereho igende, ndahinga  umwana  abayeho nabi turasaba ko mwadufasha nyine umwana akabasha kubaho neza ’’

Mugenzi we nawe utuye mu murenge wa Kiramuruzi muri aka karere ka Gatsibo avuga ko ibikenewe byose abyishakaho  agira ati ’’Rwose biragoye iwanyu ntibaba bagutoteje umwana ngo asigare ntiwakorera mafaranga Magana inani ngo agire icyo akumarira abayobozi baduafashe tubone imibereho ’’

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana  Marceline avuga ko iki kibazo cyaba bangavu kizwi bakaba bafite gahunda yo kubafasha binyuze mu kubahuza n’imiryango yabo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.Agira ati ’’Dufite gahunda yo gufasha abana babyaye imburagihe icyambere ni ukubahuza n’ababyeyi babo haba hari ikibazo cyihariye tukabashyira muri gahunda za Leta  zigenerwa batishoboye ,hari abafatanyabikorwa dukorana badufasha kubasubiza mu ishuri ’’

Mu mwaka wa 2021 akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda imburagihe. Kuri ubu imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2022 mu karere ka Gatsibo abangavu basaga 400 aribo bamaze guterwa inda.

Charles Ntamwemezi /Gatsibo