NGOMA : Guta ishuri byabaye intandaro y’ubujura
Abatuye mu tugari twa Kigoma na Kibimba mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe n’abana b’inzererezi batiga ahubwo bakababuza umutekano aho batega abantu bakabashikuza amatelefone ndetse n’ibyo bazanye mu gasoko karemera ku kibuga cy’umupira w’amaguru ku kigo cy’ishuri cya Jarama rirema mu masaha y’umugoroba.

Ibikorwa by’ubujura no kwambura ku ngufu hakiyongeraho gukubita no gukomeretsa ni byo abarema isoko ryaremeraga mu Baha rikaza kwimurirwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri ku ishuri rya GS Jarama bashinja aba bana b’inzererezi batiga.
Ni abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya cumi n’ibiri na cumi n’itatu bo mu tugari twa Kigoma na Kibimba mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma, bimwe mu byo bavugwaho birimo gushikuza amatelefone ndetse no kwiba ibicuruzwa mu isoko abahatuye bagasaba ko aba bana basubizwa mu ishuri.
Mukahabyarimana Anastasie ati”Njye ejo bundi nari mvuye mu isoko ndi kugenda ntarika na telefoni umwana aturuka ruguru y’umuhanda yiruka arayinshikuza ariruka tumwirukaho arengera hariya munsi y’umuhanda turamubura”
Kaberuka Jerome nawe ni mugenzi we ukorera muri aka gasoko ati “Hari igihe uba watanditse ibicuruzwa ukabona abo bana baraje bafashe nk’ibyo uri gucuruza barabyirukankanye cyangwa utwaye igare ukabona ahwanyuje ibere ry’igitoko araryirukanye”
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo buvuga ko bufatanyije n’ababyeyi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano iki kibazo kigomba gukemurwa mu buryo bwihuse Niyonagira Nathalie ni umuyobozi w’akarere ka Ngoma.
Ati”Ntibikwiye ko umwana w’uRwanda ava mu ishuri kandi agatangira no guteza umutekano mucye icyo turafatanya n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’izindi nzego ku buryo abo bana basubizwa mu ishuri kugira ngo badakomeza guteza umutekano mucye mu baturage”