KIGALI :Abafite ubumuga barinubira guhabwa akato

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko hari aho bagihabwa akato bitewe n’uko hari ababafata nabi ntibabahe agaciro ku buryo usanga babita amazina abakomeretsa bagasaba ubuyobozi ko bwakwigisha abaturage ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi.

May 3, 2024 - 16:38
 0

Niyogupfukamirwa Phideline ni umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko mu ishuri hari ubwo ahabwa akato ku buryo aho yicaye nta wundi ushobora kuhicara akavuga ko byagakwiye gucika bagafatwa nk’abandi.Ati”Nko mu ishuri hari ubwo nsanga umunyeshuri yicaye ku ntebe agahita ahaguruka akagenda kuko adashaka ko mwegera cyangwa se wenda twaba turi hanze abantu bakanshungera banyita nyamweru nkumva birambabaje niyo mpamvu numva abantu bagomba kwigishwa bakaduha agaciro bakadufata nk’abandi”.

Uwiragiye Divine ni umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko ahantu hahurira abantu benshi hagakwiye gutangirwa ubutumwa bwo kwigisha abantu ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi. Ati” Nko mu mugoroba w’ababyeyi ubuyobozi bwagakwiye kwigisha ababyeyi  ko umwana ufite ubumuga ari nk’abandi ndetse bakabafata kimwe ku buryo ibyo baha abantu badafite ubumuga n’ababufite bakagombye kubibona”

Umuyobozi  w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda Mbabazi Olivia , avuga ko hari aho iki kibazo kikigaragara ariko ko hari icyo Leta iri kugikoraho kugira ngo imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo zirangire nabo bagire imibereho myiza.

Ati” Hari aho bikiri imbogamizi ko abantu bafite ubumuga bahabwa akato ariko Leta hari icyo iri kugikoraho kugira ngo abafite ubumuga nabo bagire imibereho myiza”.

Abafite ubumuga ni icyiciro gikwiye kwitabwaho by’umwihariko kuko bamwe mu bari muri iki cyiciro bavuga ko guhabwa akato bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gutakaza icyizere cy’ubuzima, abandi bakavuga ko bituma bagira ipfunwe ryo kwibona muri bagenzi babo ari naho bahera basaba leta kubafasha guhindura imyumvire y’abaturage bakamenya ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi.

Tuyishimire Mireille /Kigali