GATSIBO : Abangavu babyaye mu bihe bya Covid 19 bagowe no kutabona uko biga

Nyirarukondo Charlotte , na Uwizeyimana Clarisse ni abangavu batewe inda mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyageraga mu Rwanda, batuye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo .Ibi bikaba byaratumye bava mu ishuri kuri ubu bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha bagasubira mu ishuri .

Sep 5, 2022 - 08:38
 0

Nyirarukondo avuga ko yabyaye afite imyaka cumi n’itanu yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye aza kubyara kubera ko Guma mu rugo yatumye ashukwa n’umusore bituma ava mu ishuri , akaba asaba ko yafashwa agasubira mu ishuri .Agira ati ’’Covid yatugizeho ingaruka mva mu ishuri   ndeka kwiga kubyara ,mba umubyeyi igihe kitageze,nakomeje kuba mu buzima bubi kugeza nubu .’’

Uwizeyimana Clarisse we yabyaye afite imyaka 16 kubera ko amashuri yari yafunzwe mu gihe cya Covid 19 agaragaza ko ababazwa no kuba yarabyaye .Agira ati ’’Ingaruka zirahari cyane kuko nkubu iyo mbonye abana twiganye bintera agahinda nkibaza uko nziga bikanyobera ’’

Charlotte Uwizeye ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa kiramuruzi   avuga ko  ibibazo by’aba bangavu batewe inda mu bihe bya covid 19  babizi kandi ko hashyizweho uburyo bwo kubafasha nubwo bitoroshye .Agira ati ’’Duhera ku myaka cumi n’ibiri kugeza kuri cumi n’umunani, dufite imihigo ifite aho ihuriye no gusubiza abana babyaye mu ishuri , umwaka ushize twashubije mu ishuri abana icumi tuba twashatse abafatanyabikorwa  bakabigisha imyuga  .’’

Mu karere ka Gatsibo niho hakomeje kugaragara umubare mu nini w’abangavu  baterwa inda , bakiri bato aho usanga uhetse atarageza ku myaka yo gufata indangamuntu , muri uyu mwaka mu murenge wa Kiramuruzi hakaba hari kubarurwa abangavu   bagera kuri mirongo ine na batandatu , batewe inda bakiri bato bagateshwa amashuri.

Nyiraneza    Josiane   /Gatsibo