BUGESERA :Gahunda ya Sanga umuturage ije gukemura ibibazo byananiranye

Abatuye mu mirenge ya Rweru na Kamabuye mu karere ka Bugesera bishimira ko bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho yabo byakemuwe n'ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba muri gahunda yiswe Sanga umuturage cyangwa ’’ Mobile governance .“

Sep 1, 2022 - 17:41
 0
BUGESERA :Gahunda ya Sanga umuturage  ije gukemura ibibazo byananiranye
Abaturage bategereje ko bahabwa umwanya wo gutanga ibibazo (Ifoto Clarisse U)

Bimwe muri ibi bibazo abaturage bagaragaza ni ibijyane n'ibikorwaremezo nk'amazi n'umuriro bitaragera kuri bose ku kigero gishimishije. Ibi  abatuye mu mirenge ya Kamabuye na Rweru mu karere ka Bugesera bamaze kubigaragariza ubuyobozi bw'intara muri gahunda yo kwegera umuturage, barishimira ko byakemuwe kubera ko ubuyobozi  bwabegereye .

Uyu ni  Nsanzabaganwa Emmanuel  avuga ko kuba ubuyobozi bw'intara bwabegereye byatanze umusaruro kuko hari ibyifuzo we na bagenzi be bari bafite ku bibazo bahura nabyo, bikaba byabonewe ibisubizo .

Yagize ati" Ubundi twajyaga gutanga ibibazo dufite ku murenge wa Kamabuye, ariko uyu munsi kuba abayobozi baje hano iwacu byadufashije kubiha umurongo, mbese byatunejeje rwose. Nk'ubu ikibazo twari dufite ni icy'amazi hano ntayo tugira rero umuyobozi yadusobanuriye ibiri gukorwa kugira ngo tuyabone"

Ibindi bibazo abaturage bo mu mirenge yasuwe n'ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bagaragaje birimo n'ibijyanye n'umuriro w'amashanyarazi utaragera mu ngo zimwe na zimwe ariko nabyo bikaba biri  mu nzira zo gukemuka .

Uyu ni Mukankuranga Ange Parfaite utuye mu murenge wa Kamabuye ubigarukaho ati" Ikibazo kijyanye n'umuriro usanga ku muhanda hari amapoto ariko inyuma yaho abahatuye nta muriro uratugeraho, rero twabigejeje ku muyobozi kandi batwijeje ko bizakemuka vuba kimwe n'ibindi byagaragajwe bagiye batubwira uburyo bizakemuka kandi ubuyobozi bw'intara buzagaruka kureba ko byakemutse".

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba CG  Emmanuel Gasana avuga ko iyi gahunda ya Sanga umuturage  ,yashyizweho mu  gukemura ibibazo bitandukanye abaturage bahura nabyo.

Ati" Ni igikorwa twashyizeho kugira ngo twumve neza ibibazo bihari n'inama twagira abaturage, ibigaragara n'ibikorwaremezo bitagera ahantu hose nk'amazi n'amashanyarazi, ariko hari n'amakimbirane yo mu ngo n'umwihariko w'umutekano kubambukiranya umupaka mu buryo butemewe n'amategeko bajya i Burundi, ibyo byose twabihaye umurongo kandi turabikemura ntacyatunanira".

Muri gahunda yiswe ’’Mobile Governance’’  yashizweho n'intara y'iburasirazuba  ubuyobozi bw'intara busanga abaturage aho batuye, biteganyijwe ko hazajya hasurwa imirenge ibiri muri buri karere, abaturage bakagaragaza ibibazo bibabangamiye bigashakirwa ibisubizo.

Clarisse UMUTONIWASE/ Bugesera