Rwanda: Kwizera amahanga ntibyaduhaye umutekano – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ikwiye gushyira imbaraga mu kwishakamo ibisubizo bifasha ibihugu byayo kwirindira umutekano, aho gukomeza gushingira ku bufasha bw’amahanga.

May 19, 2025 - 19:56
May 19, 2025 - 19:57
 0
Rwanda: Kwizera amahanga ntibyaduhaye umutekano – Perezida Kagame

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika, ibera i Kigali.

Ni inama yahuje abayobozi bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse na za guverinoma, baganira ku ngamba zafatwa mu gusigasira umutekano w'umugabane.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano Afurika ihura na byo bidashobora gukemurwa n'abandi, ahubwo ko ibisubizo bikwiye gushingira ku bushobozi, ubushake n’uruhare rw’Abanyafurika ubwabo.

Yagize ati: “Ahazaza ha Afurika, cyane cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ntihakwiye guharirwa abandi. Kuva kera, umutekano wacu wakomeje gufatwa nk’inshingano z’abandi, twebwe tugira uruhare ruto cyane, ndetse kenshi nta n’ijambo cyangwa ibitekerezo byacu bihabwa agaciro. Uburyo nk’ubu bwagaragaje ko budatanga umusaruro, haba kuri Afurika ubwacyo cyangwa ku Isi muri rusange.

Ibitangiriye hano birenze kuba inama isanzwe; ni intangiriro y’umuhate uhamye wo guhindura imyumvire n’imikorere y’uko Afurika yitabira ibiganiro mpuzamahanga ku bijyanye n’umutekano. Guhera ubu, tugomba kugira uruhare rufatika, ntitukomeze kuba ku ruhande, ahubwo tugaragare nk’abafatanyabikorwa b’inyangamugayo kandi bashoboye.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko umutekano udashobora gutandukanywa n’imiyoborere myiza, kuko iyo kimwe gihungabanye, n’ikindi kiba kidafite umusingi uhamye. Yasobanuye ko umutekano w’ibihugu bya Afurika ushobora kugerwaho binyuze mu bufatanye bwimbitse, burenze gusangira amakuru gusa, ahubwo bushingiye ku bushake nyabwo bwo gukorana.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yunze mu rya Perezida Kagame, ashimangira ko umutekano wa Afurika ugomba gushingira ku bisubizo byatekerejweho kandi bitanzwe n’Abanyafurika ubwabo.

Yavuze ko kurinda umutekano bikwiye gushingira ku gukumira no kwirinda ibitera umutekano muke, aho gutegereza guhangana n’ingaruka zabyo. Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu, no mu kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu bihugu.

Mu rwego rwo kwerekana iterambere Afurika ishobora kugeraho binyuze mu kwigira, Perezida Kagame yanasuye imurikagurisha ry’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bigezweho ibyifashishwa mu kurinda umutekano birimo indege nto zitagira abapilote (drones), ibikoresho by’itumanaho rihanitse, imodoka z’intambara zigezweho, n’ubundi buhanga bujyanye no gucunga umutekano ku rwego rwisumbuye.

Iri murikagurisha ryagaragazaga ubushobozi bw’amasosiyete atanga serivisi z’umutekano ndetse n’inganda zikora ibikoresho byawo, harimo n’ibikorerwa muri Afurika.

GACINYA Regina / Kigali