Ubwongereza: Umukinnyi Matheus Cunha wa Wolvs arifuzwa bikomeye na Manchester United
Ikipe ya Manchester irifuza kugura umukinnyi Matheus Cunha wa Wolvs ukina ataha izamu; iyi kipe ikaba yifuza kumutangaho agera kuri Miliyoni £ 62.5. Bivugwa ko Manchester United iri mu biganiro bya nyuma ngo ibe yasozanya n’uyu mukinnyi, bityo ikazamukoresha guhera mu mwaka utaha w’imikino 2025-2026.
Ikipe ya Manchester yiteguye kongera imbaraga, ishyiramo abandi bakinnyi bazafasha umutoza Ruben Amorim kuba yakwitwara neza muri Shampiyona y’umwaka utaha, ndetse no mu yandi marushanwa atandukanye.
Ubwo isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’i Burayi rizaba rifunguye, ikipe ya Manchester United irifuza guhita isinyisha rutahizamu Matheus Cunha, usanzwe akinira Ikipe ya Wolvs.
Nk’uko ikinyamakuru Sky Sports kibitangaza ngo abayobozi bashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi mu ikipe ya Manchester United bazatanga akayabo ka miliyoni 62.5 z’ama pound kuri uyu musore w’imyaka 25; ubwo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bwongereza izaba irangiye mu cyumweru gitaha.
Man Utd ntago ishobora kuvugana n’ikipe ya Wolvs kuri ubu kubyerekeye Cunha, ariko biteganijwe ko bizaba nyuma y'uko igura n’igurisha mu bwongereza rizaba rifunguye imiryango.
Ikipe ya Man Utd ikaba itangiye yifuza Kunha, gusa hakaba hari n’abandi bakinnyi yifuza barimo nka Victor Gyokeres wo muri Suede usanzwe akinira Sporting yo muri Portugal yanahoze itozwa na Ruben Amorim; hari kandi n’abandi bakinnyi yifuza nka Benjamin Sesko, Jean-Philippe Mateta, Bryan Mbeumo ndetse na Moise Kean.
Kuri uyu wa gatatu, Manchester United izakina umukino nyuma wa Europa League na Tottenham, iramutse itwaye iki gikombe yazabona itike yo kuzitabira amarushanwa ya Uefa Champions League.
Iyi kipe kugeza magingo aya, iri kumwanya wa 16 aho ifite amanota 39 muri shampiyona y’Ubwongereza, mu gihe hasigaye umukino umwe ngo iyi Shampiyona ya 2024-2025 igere ku musozo.
Lucien KAMANZI
