AS Muhanga yanyagiwe na Rayon Sport mu mukino wa gicuti
Ikipe ya Rayon Sports FC ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, yatsinze AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Karere ka Muhanga, ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi bigaragara ko abo muri aka karere bari bakumbuye umukino w’ikipe ikomeye.
Umukino ugitangira amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati bigaragara ko nta buryo bwo gushaka igitego bugaragara. Rayon Sports ni yo yabubonye mbere ku munota wa 12, ubwo Adama Bagayogo yageragezaga gutera ishoti ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur uri mu igeragezwa muri AS Muhanga awukuramo.
Ikipe ya AS Muhanga ikibona ko iri kurushwa na Rayon Sports, yatangira gukina imipira inyuze mu mpande cyane, by’umwihariko urw’ibumoso rwakinagaho Umunya-Cameroon Paul Pondi, uherutse gusinyishwa imyaka ibiri muri iyi kipe.
Umukinnyi Shingiro Honore wa AS Muhanga ni we wagerageje uburyo bukomeye bwayo ku nshuro ya mbere, ubwo ku munota wa 30 yateraga ishoti rikomeye mu izamu, rinyura hejuru yaryo gato.
Bigeze ku munota wa 35, Musore Prince wa Rayon Sports yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penaliti yatewe na Adama Bagayogo.
Igice cya mbere cy’umukino cy’uyu mukino cyongeweho iminota itatu cyarangiye, Rayon Sports FC iyoboye ku gitego 1-0, mu cya kabiri amakipe yombi akora impinduka ashyiramo abakinnyi benshi mu bari hanze.
Ikipe ya Rayon Sports ikaba yakomeje gukina neza kurusha AS Muhanga mu buryo bugaragara, byatumye itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 61. Ni igitego cyatsinzwe na Harerimana Abdulaziz.
Innocent Assana Nah yatsinze igitego cya gatatu muri uyu mukino, ku mupira ukomye yateye mu izamu ku munota wa 87, iki gitego kikaba cyatumye abafana ba Gikundiro bari muri Stade y’akarere ka Muhanga bahaguruka bakaririmba Murera.
Umukinnyi Rukundo Abdul Rahman yashyizemo igitego cy’agashinguracumu kuri penaliti ku munota wa 90, umukino urangira Rayon Sports FC ibonye instinzi y’ibitego 4-0. ikomeza urugendo rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino izanahagarariramo u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.
Lucien KAMANZI
