HUYE: Abagore bo mu murenge wa Gishamvu bamenye gutegura indyo yuzuye

Abagore bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye baravuga ko basobanukiwe akamaro ko gutegurira abana babo indyo yuzuye, ndetse ko byabafashije cyane; kuri ubu mu miryango yabo hakaba hatakigaragara ikibazo cy’igwingira ndetse n’imirire mibi ku bana.

Jul 28, 2025 - 15:19
Jul 28, 2025 - 20:34
 0
HUYE: Abagore bo mu murenge wa Gishamvu bamenye gutegura indyo yuzuye

Aba bagore bagaragaza ko mbere bataramenya neza uburyo bwo gutegura indyo yuzuye abana babo bahoraga mu mirire mibi; gusa ngo kuri ubu iyo nkuru imaze kuba amateka.

Umwe muri aba bagore yagize ati "Ubu rwose twahinze uturima tw’igikoni duteramo imboga zitandukanye, ndetse ubu mu byo duhaha ntihaburamo indagara kuko nazo ari ingenzi cyane mu gutegurira umwana indyo yuzuye; mu miryango yacu ntihakirangwa ikibazo cy’igwingira mu bana bacu."

Undi nawe ati "Twatandukanye no kurwaza abana bacu bwaki kuko twajijutse tugasobanukirwa uko dufata abana bacu tubategurira indyo yuzuye, ubu tumeze neza mu miryango yacu turishimye."

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciathe avuga ko kimwe mu bifasha aba babyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye, harimo igikoni cy’umudugudu ndetse n’abafashamyumvire kuko uretse abagore hari n’abagabo bamaze kumenya gutegurarira abana babo indyo yuzuye.

Ati "Kimwe mu bifasha ababyeyi gutegura indyo yuzuye harimo n’igikoni cy’umudugudu kuko bajyayo bakiga uko bagomba gutegurira abana babo indyo yuzuye; n’umuryango wabo muri rusange ubu bafite n’abafashamyumvire babafasha ku buryo hari n’abagabo bamaze kumenya gutegurira abana babo indyo yuzuye. ubu bigeze ku rwego rushimishije!"

Abagore bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye bavuga ko bamenye ko Kugira ngo indyo ibe yuzuye igomba kuba igizwe n’ibyubaka umubiri , ibitera imbaraga n’birinda indwara. Ibi byose bakaba bakora uko bashoboye kose kugira ngo biboneke mu ifunguro baha abana babo.