Urwanda rwitwaye neza mu Mikino Nyafurika y’Amashuri
Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa bakina Basketball ya batatu yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika y’amashuri ‘African School Games’.
Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere, riri kubera muri Algérie kuva tariki ya 27 Nyakanga 2025, aho biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 5 Kanama 2025.
Ikipe y’u Rwanda yari ihagarariwe mu mikino ibiri ariyo Basketball y’abakina ari batatu ndetse no gusiganwa ku maguru, mu bahungu n’abakobwa.
Ikipe y’abakobwa muri Basketball niyo yegukanye umudali wa zahabu, nyuma yo gutsinda Nigeria amanota 12-11.
Ni mu gihe yari yatsinze iyi kipe amanota 11-9, yiyongera kuri Algérie yatsinze amanota 20-10.
Iri rushanwa ryitabirwa n’abana bari hagati y’imyaka 14 na 17, aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu 52 nyuma y’aho u Burundi na Somalia bititabiriye.
Lucien KAMANZI
