Police FC yatsinze APR FC mu mukino w’Inkera y’Abahizi
Police FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu mukino wa kabiri w’Inkera y’Abahizi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium mu Mujyi wa Kigali , kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nta nota na rimwe ifite mu gihe Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagize atandatu.
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ndetse ku mpande zombi, kuva ku ntangiro z'umukino.
Ku munota wa kabiri, umukinnyi wa APR FC Mamadou Sy yageze imbere y’izamu rya Police FC ariko agiye gutera mu izamu, umusifuzi Umutoni Aline wari uyoboye umukino asifura ko yari yaraririye.
Umukino ugeze ku munota wa 10, APR FC yabonye koruneri yatewe na Ruboneka Jean, ugera ku mutwe wa Nshimiyimana Yunusu wawuteye ku izamu ariko ku bw’amahirwe make umunyezamu Rukundo Onesme arawurenza.
Iminota 30 amakipe yombi yakinaga umukino wihuta, Police igakinisha impande zayo zariho Richard Kilongozi na Byiringiro Lague, mu gihe APR FC yakoresha mu kibuga hagati hakinaga Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Yussif.
Muri uyu mukino, igitego cya mbere kikaba cyabonetse ku ku munota wa 37, gitsinzwe na rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague biturutse ku makosa y’umunyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre watanze umupira nabi.
Ikipe ya APR FC yishyuye iki gitego ku munota wa 43, gitsindwa na rutahizamu wayo William Togui, nyuma y’amakosa yakozwe hagati ya myugariro Ndayishimiye Dieudonne n’umunyezamu Rukundo Onesime bananiwe kumvikana.
Ikipe zombi zagiye kuruhuka ari igitego 1-1, mu gihe mu gice cya kabiri Umutoza wa Police FC yakoze impinduka akuramo Mugiraneza Frodouard, Kwitonda Alain na Emmanuel Okwi ashyiramo Gakwaya Leonard, Muhozi Fred na Mugisha Didier.
Ku munota wa 59, umukinnyi ukomoka muri Uganda Hakim Kiwanuka wa APR FC yirukankanye umupira ashaka gusiga Nsabimana Eric wari usigaye mu bwugarizi bwa Police FC ariko amutereka hasi.
Benshi bagize ngo ni ikarita itukura ariko umusifuzi Umutoni Aline amuha ikarita y’umuhondo.
Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 71, ubwo Hakim Kiwanuka yazamukanaga umupira wenyine, asanga Mamadou Sy yiteguye ahita awumuhereza awutereka mu rucundura.
Ku munota wa 76 Police FC yishyuye iki gitego, nyuma y’uko Byiringiro Lague yambuye umupira Daouda Yussif, awuhereza Mugisha Didier wirukanse awuhereza Muhozi Fred wari mu rubuga rw’amahina ahita awutereka mu izamu.
Nyuma y’iminota ine gusa, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabonye igitego cya gatatu cyavuye kuri koruneri yatewe isanga Mugisha Didier ahagaze neza ahita ashyira umupira mu izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.
APR FC yananiwe kwishyura iki gitego bituma ikomeza kubura amanota muri iri rushanwa yiteguriye. Police FC yagize amanota atatu, itera intambwe igana ku Gikombe cy’Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi.
Indi mikino yo muri iri rushanwa iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025.
Kugeza ubu APR FC izakina na Azam FC, niyo iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe Police FC izaba yakinnye na AS Kigali itaratakaza. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.
Lucien KAMANZI
APR FC yateguye irushanwa nta nota na rimwe ifite
