Ikipe ya AS Kigali ishobora gutwara igikombe cy’Inkera y’abahizi

Nyuma yo gutsinda umukino wa Kabiri mu irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC yo yatsinzwe uwa Kabiri, AS Kigali ishobora kwegukana igikombe cy’iri rushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru.

Aug 22, 2025 - 10:44
Aug 22, 2025 - 11:31
 0
Ikipe ya AS Kigali ishobora gutwara igikombe cy’Inkera y’abahizi

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, hakomezaga imikino  y’irushanwa “Inkera y’Abahizi”, ku mikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa.

 

Ikipe ya AS Kigali ikaba yatumiwe na APR FC yiteguye iri rushanwa, ni ikipe ihabwa amahirwe yo kuryegukana dore ko ikomeje kuryitwaramo neza. 

Mu mukino wa yo wa Kabiri, iyi kipe yatsinze Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0,  cyatsinzwe na rutahizamu Rudasingwa Prince kuri penaliti.

Ikaba yari intsinzi ya Kabiri y’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, nyuma yo gutsinda APR FC umukino ubanza kuri penaliti 5-4.

Gutsinda imikino bisobanura ko umukino wa gatatu iyi kipe izaba isabwa kuwunganya na Police FC cyangwa ikawutsinda ubundi ikegukana igikombe cy’iri rushanwa.

Biteganyijwe ko imikino isoza irushanwa “Inkera y’Abahizi”, izakinwa mu mpera z’iki cyumweru. APR FC izaba ihatana na  Azam FC mu gihe AS Kigali izaba ikina na Police Fc.

Kuva iri rishanwa ryatangira ikipe ya AS Kigali ntitaratakaza umukino n’umwe, mu gihe APR FC yo itaratsinda na rimwe.

 

Lucien KAMANZI