Abayisilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko iyo abagize idini ya Isilamu bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere kubera ko uruhare bagira mu iterambere rigira ingaruka nziza ku Banyarwanda bose, abagaragariza ko bakwiye kongera imbaraga mu guteza imbere abaturage aho gushaka kwiteza imbere bo ubwabo, kandi ko ubuyobozi bw’Igihugu buzabafasha bukababa hafi.
Ibi, Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, ubwo yari yahuye n’ibihumbi by’abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa.
Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, yabagaragarije ko icyo bakwiye gushyira imbere ari iterambere ry’abaturage kandi nibabigenza gutyo nta kabuza Igihugu kizabafasha mu mishinga itandukanye bakora, abereka ko ubuyobozi buri kumwe nabo muri iyo mishinga,
Yagize ati: “Muzangaye gutinda ariko ntaguhera hari ibyo twaje gusezerana naje kumenya ko bitagenze neza uko byari bikwiye, ibyo mubimbareho nk’umwenda, byaratinze ariko ntabwo bizahera, biraza gukemuka vuba aha ngaha, aho mwashakaga kubaka inyubako zirimo ibintu bitandukanye, ntabwo nzi aho byaheze ariko biraza gucyemuka vuba aha ngaha, bimwe nta nubwo bikomeye.”
“Hari inkunga irimo uburyo twabafasha ku buryo bwo kubaka, uyu mwaka ntabwo uzashira bidacyemutse, ibyo biraza gucyemuka ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza, ahubwo tuzagaruka hano ari njye ubishyuza icyo mwabikoresheje. Ibyo kandi niko bigomba kugenda no ku yandi madini, twifuza no kuba twatera imbere bishingiye aho ngaho. Abayisilamu iyo bateye imbere n’Igihugu kiba giteye imbere.”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu gihe hari ikibazo kibaye mu muryango w’Abayisilamu bakwiye kujya babicyemura kuko nta muryango utabamo amakimbirane, gusa ikiza ni uburyo acyemurwa, baharanira gutanga amahoro mu Gihugu, ati: “Nta muryango utabamo utuntu n’utundi no kutumvikana n’iki, no mu muryango wanyu nituramuka twabaye, mujye mumenya uko mubicyemura, mukagira amahoro mugatanga n’amahoro no ku bandi no ku Gihugu.”
Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yavuze ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ushimira Ubuyobozi bw’u Rwanda ku bw’agaciro bwahaye Abayisilamu mu muryango Nyarwanda, gushyigikira imishinga yabo, kubashyiriraho uburyo bwiyubashye bwo kwitabira umutambagiro mutagatifu; no mu bindi bikorwa byo kwiteza imbere muri rusange nk’abandi Banyarwanda.
Kugeza ubu, Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda (RMC) ugaragaza ko mu Rwanda umubare w’Abayisiramu ugeze ku 10% mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2020, bitandukanye n’uko bari 3% by’Abanyarwanda bose mu mwaka wa 2012.
UWAYEZU Mediatrice
