Musanze: "Never Again Rwanda" yahuguye abo mu byiciro bitandukanye ibasaba kugira uruhare muri politike z'igihugu

Abahagarariye abandi mu byiciro by'abagore, iby'urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n'ibindi byiciro byihariye bo mu karere ka Musanze bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi kuri politike z'igihugu.

Oct 28, 2025 - 16:02
Oct 28, 2025 - 16:48
 0
Musanze: "Never Again Rwanda" yahuguye abo mu byiciro bitandukanye ibasaba kugira uruhare muri politike z'igihugu

Ni amahugurwa y'iminsi ibiri, afite intego zo gufasha abari muri ibi byiciro kugira uruhare rufatika mu byemezo bifatirwa mu nzego z'ibanze.

N’ubwo ibyiciro birimo iby’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga ndetse n’ibindi byiciro byihariye bagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo; haracyagaragara icyuho kirimo no kwitinya kw’ababirimo.

Ibi bishimangirwa n’abitabiriye aya mahugurwa, bagaragaza ko mbere hari byinshi batari basobanukiwe kuri politike z’igihugu.

Gloriose Tuyizere ahagarariye urwego rw’abagore (CNF), yagize ati “Icyuho cyo cyari gihari, harimo kuba abagore kenshi na kenshi bakunze kwitinya. Ikindi cyuho ni uburyo umugore yumva ko mu bimukorerwa, ibitekerezo byatangwa n’abagabo gusa.”

Ashimangira ko aya mahugurwa asize bamenye umuyoboro wa politike y’igihugu, ugiye kumufasha gukorera ubuvugizi ibibazo bw’urwego ahagarariye.

Ati “Nungutsemo umuyoboro nakoresha mu gihe naba nkorera abari n’abategarugori ubuvugizi ku bibazo bitandukanye mu muryango Nyarwanda.”

Maniriho Thomas ahagarariye ihuriro ry’urubyiruko mu murenge wa Gataraga, nawe agaragaza ko hari imyanzuro yafatwaga n’urubyiruko batabigizemo uruhare; ibi bikagaragara nk’imbogamizi.

Ati “Urubyiruko nta ruhare rwagiraga mu gufata ibyemezo by’inama bitewe n’uko niba nka perezida wa njyanama ari nka Gitifu cyangwa undi muturage ariko ukomeye cyane wasangaga ibyo avuze kubivuguruza bidashoboka.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kwiga umuyoboro wa politilke ndetse no kumenya uko bakora ubuvugizi; ubu basanze bafite ijambo mu gufata ibyemezo.

Ati “Ubu ubwo twize politike, tukamenya uburyo twakora ubuvugizi, twasanze natwe dufitemo ijambo. Ngomba kuganiriza urubyiruko bagenzi banjye, tukabanza kwitinyuka muri make noneho tukegera abayobozi tukabasobanurira ibyo twumva.”

Niyonkuru Eliane ni umukorerabushake wiga muri INES Ruhengeri akaba n'umwe mu bagize ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaherana muri iyi Kaminuza, avuga ko yagize amahirwe yo kumenya uruhare rwe nk’urubyiruko mu ifatwa ry’ibyemezo.

Abisonura agira ati “Nabashije gusobanukirwa ko biriya byemezo bifatwa bitava mu kirere; hari abantu bicara bakabiganiraho kandi twaje kubona ko nk’urubyiruko natwe hari uruhare twagira mu gufata biriya byemezo.”

Niyonkuru Eliane ni umwe mubasobanukiwe uruhare rwe mu gufata ibyemezo

Yongeraho ati “Natanga nk’urugero, nk’ubu ntabwo nari nzi ko mu nteko mu gihe bari kuganira bari kwiga ku itegeko umuntu yemerewe kwijira. Twumvaga ko ari iby’Abadepite n’Abasena; ariko urumva ko ni byinshi dukuye hano tugiye gusangiza urundi rubyiruko kugira ngo bumve ko ijwi ryabo rikenewe kandi ryakumvikana.”  

Bizimungu Thierry, ni umuhuzabikorwa w’umuryango Never Again Rwanda mu karere ka Musanze. Avuga ko kongera ubumenyi no gusobanurira politike z'igihugu abari muri ibi byiciro; ari ho hari izingiro mu kugena iterambere ry'igihugu n'ejo hazaza hacyo. 

Ati “Twabahaye ubumenyi buhagije; rero nk’abayobozi turabasaba kujya gufasha bagenzi babo, nabo bagatangira kugira inyota yo kugira ubumenyi mu bijyanye na politike z’igihugu uko zishyirwaho n’uko zikorerwa ubuvugizi cyangwa zishyirwa mu bikorwa no kuzikurikirana.”

Bizimungu Thierry, umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda asobanurira abitabiriye uruhare rwabo mu gufata ibyemezo

Arongera ati “Turabasa ko nyuma y’aya mahugurwa batwereke ibyo bagiye gukora; ese ubumenyi yungutse n’ibibazo byari biri mu cyiciro ahagarariye, ni iki agiye gukoreshamo ubwo bumenyi kugira ngo bya bibazo bikemuke? Twiteze ko biza guhindura uburyo bw’imiyobore mu nzego z’ibanze kubera ko ikintu gikenewe cya mbere bwari ubumenyi.”

Aya mahugurwa yatanzwe na Never Again Rwanda binyuze muri Porogaramu CS-Engage Dufatanye, igamije kuzamura ihame ry’ubuvugizi budaheza bugira uruhare mu guhindura imibereho n’iterambere ry’Abanyarwanda.

 Abitabiriye aya mahugurwa ni 30 bahagarariye ibyiciro by’abagore, iby’urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’ibindi byiciro byihariye mu mirenge y’akarere ka Musanze.

 

Abitabiriye bagize uruhare mu kugaragaza ibyo bungukiye muri aya mahugurwa

Mu matsinda bagize umwanya w'imikoro ngiro igamije kubungura ubumenyi kuri politike