AMAFOTO: Ibyaranze igitaramo cya "Theo Bosebabireba" mu karere ka Burera
Igitaramo cyiswe Garuka Live Concert cyari giteganyijwe kuwa 25 Ukwakira; aho umuhanzi Theo Bosebabireba yari ategerekwe mu karere ka Burera.
Abasaga ibihumbi 3000 bahuriye ku kibuga cy'umupira cy'umurenge wa Cyanika, aho bari biteguye gutaramirwa n'umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni igitaramo cyitabiriwe kandi n'umuyobozi w'akarere ka Burera Mukamana Soline ndetse n'umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mwanangu Theophile.
Nyuma y'igitaramo hatanzwe ubufasha, aho imiryango 108, 50 muri yo yahawe inkoko 100 kuko buri muryango wahawe inkoko ebyiri; indi miryango 50 yahawe ibikoresho by'isuku nk'indobo, amabase namasabune.
Ni mu gihe indi miryango 8 yahawe amabati, aho buri muryango wahawe amabati atatu yo gusakara ubwiherero. Ibyatanzwe byose bifite agaciro k'amafaranga asaga 1,500,000frw.
