Musanze: Ibikorwa by’umuganda ni inzira yo gufasha abari i Mutobo kwisanga mu muryango
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo bari mu kigo cya Mutobo, bagaragaza ko kwifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye ari amahirwe abafasha kwitegura gusubira mu miryango yabo.
Ikigo cya Mutobo kiri mu karere ka Musanze cyakirirwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo ndetse n’abo mu miryango yabo.
Abari muri iki kigo bahabwa umwanya wo kwifatanya n’abagituriye mu bikorwa bitandukanye birimo n’umuganda. Ni ibikorwa bishimira bakagaragaza ko bibafasha kwisanzura no kwisanga muri bagenzi babo bari hanze.
Sibomana Evode amaze amezi agera kuri atanu mu kigo cya Mutobo; yaje nyuma y’imyaka itandatu yari amaze muri Congo; yagaragaje uko yakiriye kwifatanya n’abandi mu muganda.
Ati “Ku muntu nkatwe ibikorwa by’umuganda icyo byamufasha, byamukuramo ubwigunge n’ubwoba bikamwibagiza ibyo yari arimo mu kindi gihugu. Ikindi ni ukwisanga ku bandi ukabona n’ibyo bakora ukaba wabigenderaho.”
Manizabayo Bahati agaragaza ko yishimiye uburyo umuganda ukorwamo kuko abaturage bahuriza imbaraga ku gikorwa kimwe.
Ati “Nabonye ari ibintu byiza bidasanzwe! Ubwiza bwabyo ni uko umuntu wese aba abyitabiriye, mwese mugafatanyiriza hamwe. Umuganda ni impano, igihe nzaba ngiye nzafatanya n’abandi twiteze imbere.”
Abaturiye iki kigo cya Mutobo bagaragaza ko ari amahirwe kwifatanya na bagenzi babo bitegegura gusubira mu buzima busanzwe; bakasaba kutabishisha kuko ari bagenzi babo.
Nsengiyumva Richard yagize ati “Iyo baje kudutera inkunga muri uyu muganda, biba ngombwa ko bagera n’iwabo kavukire bagafatanya n’abo basanze; bakumva ko ari ukwisanga mu babo.”
Arongera ati “Ni abavandimwe duturanye nabo nta n’ikibazo tubagiraho, nabo ntibazatwishishe; nibisange mu bacu!”
Modeste Gatarama atuye mu murenge wa Gataraga; agaragaza ubwiza bwo kwifatanya n’abahoze mu mashyamba ya Congo bari mu kigo cya Mutobo.
Ati “Kwifatanya nabo ni byiza cyane, kubera ko batugaragariza ko nyuma yo kuva muri biriya bikorwa byo kwangiza igihugu cyacu bifatanya n’abaturage basanze mu gihugu bityo tugakomeza kugiteza imbere dufatanyije.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko gukorana umuganda n’abari mu kigo cya Mutobo, ari ukubereka ko batangiye urugendo rwo gukorana n’abaturage mu buzima busanzwe.
Ati “Ni igikorwa kibahuza n’abaturage bakabona ko n’ubundi batangiye wa murongo wo gukorana n’abaturage mu buzima busanzwe; ni umwanya mwiza batangira gusabana nabo.”
Yibukije abaturage ko aba ari bagenzi babo, abasaba kubereka aho amahirwe ari ndetse no kubaha inama z’uko bakwiteza imbere.
Ati “Icyo dusaba abaturage, icya mbere nibazirikane ko ari abavandimwe babo; nibabafashe rero kugira ngo ubuzima buborohere. Babashyire mu ma koperative, babahe akazi kandi babahe n’inama, babereke aho amahirwe ari kugira ngo nabo bayifashishe mu kwiteza imbere.”
Mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira, abari mu kigo cya Mutobo bitabiriye umuganda ku rwego rw’akarere ka Musanze aho bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Gataraga mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Umuyobozi w'akarere ka Musanze yasabye abaturage gufasha abavuye mu mashyamba ya Congo
