Gicumbi: Ikiraro cyangiritse gikomeje guhungabanya ubuhahirane

Abatuye mu tugari twa Nyamabuye na Nyarutarama mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi barasaba gukorerwa ikiraro gihuza utu tugari twombi kugira ngo ubuhahirane bukomeze kugenda neza

Mar 10, 2025 - 16:32
Mar 10, 2025 - 17:05
 0
Gicumbi: Ikiraro  cyangiritse  gikomeje guhungabanya  ubuhahirane
Ikiraro gihuza Nyamabuye na Nyarutarama cyarangiritse (Ifoto /Mireille T.)

Abatuye mu tugari twa Nyarutarama na Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza  utu tugari cyangiritse cyane ku buryo nta kinyabiziga kihanyura ndetse ngo n’abana bajya ku ishuri bahura n’imbogamizi ikomeye yo kubura uko bambuka kugira ngo bajye kwiga, aba baturage barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kugira ngo ubuhahirane hagati yabo bugende neza.

Musengimana Ariette atuye mu kagari ka Nyamabuye yagize ati”Ubuhahirane bwarahagaze hagati y’utugari twacu kuko ubu abana bacu kugera ku ishuri ni ikibazo bidusaba kubajyana tukajya no kubazana rwose ubuyobozi budufashije bwatwubakira ikiraro ubuhahirane bugakomeza''.

Munyemana Fabien nawe atuye muri aka gace yagize ati”Rwose ubuhahirane bwarahagaze ku buryo n’imodoka zajyanagayo imyaka zabuze aho zinyura bikatudindiza mu iterambere turasaba ko badukorera ikiraro”.

 Nzabonimpa Emmanuel ni umuyobozi w'akarere ka Gicumbi  avuga ko iki kiraro bakizi ndetse ko bashyizeho uburyo aba baturage baba bifashisha ariko ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa basanzwe bakorana  mu kubaka ibikorwa remezo ,iki kiraro cyashyizwe mu bizakorwa mu mwaka utaha.

Ati”Rwose kiriya kiraro turakizi ariko twashatse uburyo abaturage baba bifashishije ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa dusanzwe dukorana kiriya kiraro mu mwaka utaha turizeza abaturage ko kizakorwa”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri gukora urutonde rw’ibindi biraro byangiritse kugira ngo bikorwe  hagamijwe korohereza ingendo z’abaturage mu mirenge itandukanye.

 Tuyishimire  Mireille/Gicumbi