Rwanda: Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yazamuye ireme ry'uburezi
Leta y’u Rwanda yashoye miliyari mirongo cyenda n'enye mu mafaranga y'u Rwanda mu mwaka w'amashuri wa 2024-2025 mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri (School Feeding Program). Iyi gahunda yagaragaje umusaruro ufatika, kuko yatumye abana biga neza, inatuma abari barataye ishuri barisubiramo.
Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku nshuro ya 10, ibirori byabereye kuri Groupe scolaire Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge. Byaranzwe n’imbyino, imivugo, n’indirimbo, byose bishimangira akamaro k’iyi gahunda, ndetse hanashimwa uturere ndetse n’abafatanyabikorwa bagaragaje ubushake mu gushigikira iyi gahunda.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma kagaragajwe nk’akarere kageze ku musaruro ushimishije mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Mukayiranga M. Gloriose, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere, yavuze ko ibanga bakoresheje ari gahunda bise “Isibo y’Ishuri Nanjye Ndashoboye”, igamije kongera uruhare rw’ababyeyi.
Yagize ati: “Iyi gahunda twayitangije ku rwego rw’isibo, aho abanyeshuri n’ababyeyi bafatanyije gukora akarima k’imboga, bagasimburana mu kugatunganya no gushyigikira ababishinzwe kugira ngo babone ibiribwa bikenerwa mu gutegura amafunguro.”
Minisitiri w’uburezi, Nsengimana Joseph, yashimiye ababyeyi n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma iyi gahunda igera ku ntego zayo.
Yagize ati: “ Kuba gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yarageze ku kigero cya 100% ni intambwe ikomeye, kuko byatumye abana benshi basubira mu mashuri kandi bagira ubuzima bwiza butuma biga neza.”
Ababyeyi nabo bashimangira ko iyi gahunda yagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi. Mukamana Jeanne, umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati:
“Ntabwo byoroshye kwishyura, ariko turebye inyungu z’iyi gahunda, biragaragara ko idufasha cyane kuko abana biga neza, nta bwoba bwo gusiba kubera inzara.”
Ku ruhande rw’abarezi, bishimira ko abanyeshuri batakigira ibibazo by’imirire mibi, bikagira uruhare mu kunoza imyigire yabo. Ndayambaje Emmanuel, umwarimu wo kuri Groupe colaire Kigali, yagize ati: “Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatumye abana biga neza kandi tugira umusaruro mwiza mu mitsindire yabo.”
Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukomeza kongera ingengo y’imari ishyirwa muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, mu rwego rwo kugera ku ntego y’uburezi budaheza.
Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangiye mu Rwanda mu 2014, igamije gufasha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12. Mu 2019, iyi gahunda yemejwe nk’itegeko rigomba gukurikizwa mu mashuri yose, kandi ubushobozi bwayo bwagiye bwiyongera, ubu bikaba bigeze kuri miliyari 94 Frw.
Gacinya M Regina/Kigali