Burera: Abashakanye babana mu makimbirane bibukijwe ko bigoye kwesa imihigo
Abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko basuye imiryango ibana mu makimbirane mu karere ka Burera , bagirana ibiganiro bigamije kubafasha kuyahosha bakubakira hamwe iterambere ry’umuryango.
Abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko basuye imiryango ibana mu makimbirane yo mu karere ka Burera , bagirana ibiganiro bigamije kubafasha kuyahosha bakubakira hamwe iterambere ry’umuryango.
Itsinda ryasuye imiryango yo mu karere ka Burera irimo umuryango umaze imyaka umunani uri mu makimbirane, ryafashe umwanya wo kumva ipfundo ry’ayo makimbirane.
Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu mutwe w’Abadepite, Hon. Uwineza Beline; yabibukije ko umuryango ubana mu makimbirane udashobora gutera imbere bitewe ni uko nta mihigo ugira.
Ati “Ukabona abana babayeho mu rugo bitameze neza, arazindutse, yaba ari umwana w’umukobwa yagira aho atarabukira ukumva bamuteye inda y’imbura gihe. Utera imbere ni ubona umwanya wo gupanga, ni ubona umwanya wo kuvuga iby’urugo, mbese ni umuryango ugira imihigo.”
Uyu muryango wa Nsengiyumva na Uwamahoro (amazina bahinduriwe) ubana mu makimbirane, nyuma yo kuganirizwa wagaragaje ko wishimiye uru ruzinduko ndetse n’inama bahawe.
Uwamahoro ati “Twumvise ko ari ibintu by’ingirakamaro kuba baraduhisemo mu yindi miryango, bakifuza ko urugo rwacu rwatera imbere, nanjye numvise mbishyigikiye.”
Nsengiyumva nawe yungamo ati “Ndashima mpereye kuri visi perezida w’inteko, yatugiriye inama nziza zo kwicara tukitekerezaho tugamije kubaka.”
Biyemeje ko bagiye kwicara bakitekerezaho bityo bagafata umwanzuro wo gukemura ibibazo bafitanye bagasubirana; kuko ngo kuba babanye mu makimbirane bishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’abana babo.
Uwamahoro arakomeza ati “Turamutse twicaye tukabiganiraho wenda buri wese akumva igitekerezo cya mugenzi we, byakemuka nta kibazo. Ingaruka amakimbirane agira ku bana, ntabwo biga neza, umubyeyi iyo atumvikana n’undi abana bagira igihombo.”
Nsengiyumva nawe ati “Ndabyifuza kuko ntabwo nshyize imbere gusenya, iyo mba nshyize imbere gusenya mba naragiye kwaka gatanya. Ndacyitekerezaho n’uwo twashakanye ntegereje ko yakwitekerezaho tukaba twakongera tugasubirana.”
Hon. Uwineza beline avuga ko gusura iyi miryango bibafasha mu gukusanya amakuru no kuyasesengura hagamijwe kuzuza inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Arakomeza ati “Ikindi kandi binaduha no gutekereza aho igihugu gikwiriye kwibanda muri uku kubaka umuryango ni hehe? Icyo dukwiriye kugaragaza gikwiriye kwitabwaho kurusha ibindi ni ikihe? Ibibazo bikwiriye gukemuka mbere y’ibindi ni ibihe?”
Mu karere ka Burera, mu miryango 640 yabaruwe ko ibana mu makimbirane, kugeza ubu imiryango 247 niyo imaze kuyavamo.
Hon. Beline ari kumwe na Mayor wa Burera n'izindi nzego muri aka karere basuye imiryango ibana mu makimbirane
