Tanzania :Umukino wa Simba na Yanga wasubitswe

Nkuko tubikesha the Citizen, Urwego rureberera Shampiyona ya Tanzania y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izwi ku izina rya Tanzania Premier League(TPL) rwamaze gufata icyemezo aho rwasubitse umukino wa Kariako Derby wagombaga guhuza ikipe ya Simba SC na Yanga SC bikaba byatewe n’ibitarigeze byitabwaho mu mitegurire y’uyu mukino.

Mar 10, 2025 - 13:39
Mar 10, 2025 - 16:17
 0
Tanzania  :Umukino wa Simba na Yanga wasubitswe
Bamwe mu bakinnyi ntibishimiye isubikwa ry'umukino

 Ni umukino wagombaga gukinwa tariki ya  8 Werurwe 2025 Saa Moya n’iminota 15 z’ijoro ku isaha ya Tanzania kuri Stade y’igihugu yitiriwe ‘Benjamin Mkapa.’

Gusubika uyu mukino ufatwa nk’ukomeye  kurusha indi muri shampiyona ya Tanzania y’icyiciro cya mbere, byaturutse ku ikipe ya Simba SC yari yandikiye urwego rutegura Shampiyona ya Tanzania (TPLB), irumenyesha ko ititeguye gukina n’umukeba wa yo Yanga SC, bitewe n’uko yimwe uburenganzira bwayo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Tanzania The Citizen , avuga ko yimwe uburenganzira bwo  gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara   n’ubuyobozi bwa Simba SC, yavuze ko tariki ya 7 Werurwe 2025, yagiye gukorera imyitozo kuri ‘Benjamin Mkapa’, bityo abashinzwe umutekano wa Stade, barayibuza kugeza aho haziye  ababirukana bakanabakura hanze ya Stade aho yari yabaye yikinze.

Simba SC iyoborwa n’umuherwe  wo ku mugabane wa Afurika ariwe Mohammed Dewji, yanditse ivuga ko uretse kudakina uyu mukino, ahubwo yafashe icyemezo cyo kuva muri shampiyona kugeza igihe izarenganurwa.

Urwego rureberera Shampiyona ya Tanzania (TPLB),, rwahise rusohora itangazo rivuga ko uyu mukino utakibaye bityo wasubitswe, umunsi uzakinirwaho ukazatangazwa mu minsi iri imbere .

Lucien Kamanzi / Kigali