Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev. Isaïe Ndayizeye ni we uzigisha Ijambo ry’Imana mu gitaramo cya Siloam Choir
Mu gihe imyiteguro y’igitaramo gikomeye cya Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke ikomeje , byamaze kwemezwa ko Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ari we uzigisha Ijambo ry’Imana.
Iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , kikaba gitegerejwe n’abakunzi benshi b’izi ndirimbo ndetse n’abo mu yandi matorero bazaba baturutse hirya no hino mu Gihugu.
Siloam Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Warandondoye, Mfite Icyifuzo, Ijambo, Ari mu Ruhande na Sinzirwanirira, ikaba imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa kuva yatangira mu 1996.
Igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" kizanitabirwa na Nyarugenge Worship Team, mu gihe kwinjira muri iki gikorwa bizaba ari ubuntu nk’uko byatangajwe n’abategura iki igitaramo.

