Vestine na Dorcas bateguje indirimbo nshya “ITABAZA”

Itsinda rya Vestine na Dorcas bateguje indirimbo yabo ya mbere nyuma y’uko bimukiye muri Canada igiye gusohoka mu gihe hashize iminsi mike batangaje ko batandukanye na MIE Empire bari bamaze imyaka igera kuri itanu bakorana mu buryo bwo kubafasha gutunganya no kumenyekanisha ibihangano byabo.

Jul 2, 2026 - 18:01
Jul 2, 2026 - 19:47
 0
Vestine na Dorcas bateguje indirimbo nshya “ITABAZA”

Bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2026 aba baramyi bagaragaje amashusho magufi bari mu nzu itunganya umuziki bateguza abakunzi b’ibihangano byabo ko vuba bazabaha indirimbo bise ‘Itabaza’.

Bagize bati: “Itabaza irimo gukomanga bantu b’Imana , berekana ko ko ari indirimbo bashingiye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo 5:13-14.”

Muri icyo cyanditswe hagira hati: “Muri umunyu w’Isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’Isi. Umudugudu wubatse ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.”

Ni itangazo ryakiriwe neza kuko abenshi mu bakunzi b’indirimbo zabo bari batangiye kugira impungenge ko bashobora kutazongera kubona indirimbo zabo bitewe n’uko abahanzi benshi basubira inyuma iyo batandukanye n’ubujyanama bwabo.

Vestine na Dorcas batangaje ku mugaragaro ko batandukanye na M. Irene Entertainment (MIE) ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.