Ruhango: Huzuye inzu ndangamateka ya Jenoside mu cyahoze ari Amayaga

Mu Karere ka Ruhango huzuye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage, abarokotse Jenoside n’ubuyobozi bw’akarere bakavuga ko igiye kuba kimwe mu bimenyetso bikomeye bizafasha kubungabunga amateka ya Jenoside no kuyigisha abakiri bato n’abazajya basura urwibutso rw’akarere ka Ruhango rwa Kinazi.

Jul 2, 2026 - 23:04
Jul 3, 2026 - 16:34
 0
Ruhango: Huzuye inzu ndangamateka ya Jenoside mu cyahoze ari Amayaga

Iyi nzu yubatswe ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi, yatekerejweho mu rwego rwo kubika amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ibyaranze icyahoze ari igice cy’Amayaga.

Abaturage bavuga ko kubaka iyi nzu ari intambwe ikomeye mu gukomeza guha agaciro amateka no kuyarinda kuzimira, kuko uko imyaka ishira, bamwe mu bayabonye n’amaso yabo bagenda bagabanuka.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bishimiye kuba iyi nzu yaruzuye, kuko bazajya babona aho bereka abana babo n’urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye muri aka karere.

Bagaragaza ko muri iki gihe urubyiruko rwinshi rutabonye Jenoside, bityo hakenewe ahantu habereka ibimenyetso bifatika bibafasha gusobanukirwa uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yasize.

Bavuga kandi ko kuba amateka abitswe ahantu hamwe bifasha kurwanya abayagoreka cyangwa abayapfobya, kuko abazajya basura iyo nzu bazibonera ibimenyetso by’amateka n’amaso yabo.

                  Ku rwibutso ry’akarere rwa Kinazi huzuye inzu y’amateka ya Jenoside (Photo/Charles)

Ndahayo Vedaste na Mahoro Faustin ni bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaruka ku kamaro k’iyi nzu y’amateka.

Ndahayo yagize ati “Urabona imiryango yarazimye, ni inzu y’amateka rero, ni ikintu kitazazima. Ari uzaVuka ari uwaVutse guhera kuruherekane rw’amateka hano i Kinazi cyangwa muri Ruhango muri rusange bizaba umurage, hanyuma iyi nzu izahora iranga amateka yabo”.

Naho Mahora we yagize ati “Iradufasha gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’urubyiruko cyangwa se abatari bariho icyo gihe, icyo inzu idufasha, idufasha kumenya byimbitse dushingiye k’ubuhamya bw’ababaye muri ayo mateka”. 

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d'Arc, avuga ko iyi nzu ifite umwihariko ukomeye kuko izabika amateka yihariye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, cyane cyane mu cyahoze ari Amayaga.

Avuga ko hari amateka menshi ndetse n’ubuhamya bwihariye bw’abarokotse Jenoside butari bwarigeze bubonerwa ahantu hahoraho ho kubikwa, bityo iyo nzu ikaba igiye kuba igisubizo kirambye.

Akomeza avuga ko izafasha kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside kugira ngo bitangirika cyangwa ngo bizimire uko imyaka igenda ishira.

Yongeraho ko abazajya bayisura bazabona amahirwe yo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango binyuze mu bimenyetso bifatika, ibintu bizagira uruhare rukomeye mu gukomeza kwigisha ukuri ku mateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukaruberwa yagize ati: “Umwihariko icya mbere murebe aya mabuye yubatse iyi nyubako, ni nayo mamvu hano bahashyize urwibutso, babahurije hano muri iki kibanza babicisha amabuye. Kuba iyi nzu y’amateka inubakishije amabuye ni yayandi babicishaga, uwo ni umwihariko, ikindi mu karere hose aha niho hantu hiciwe Abatutsi benshi.

Ubuyobozi bw’Akarere: Inyubako yaruzuye, hasigaye kuyishyiramo ibimenyetso n’ibikoresho by’amateka

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yatangaje ko inyubako y’inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kuzura.

Yasobanuye ko icyiciro gikurikiyeho ari ukuyishyiramo ibikoresho byose bizafasha abayisura gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango.

Nk’uko abivuga, iyo nzu izashyirwamo ibimenyetso bitandukanye birimo, inyandiko z’amateka; ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; amafoto agaragaza amateka; amajwi y’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside; n’ibindi bimenyetso bizajya bifasha gusobanura amateka.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ibi byose bizafasha abazajya basura iyi nzu kubona amakuru yizewe kandi arambuye ku mateka yaranze Ruhango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asobanura ko intego atari ukubaka inyubako gusa, ahubwo ari ugushyiraho ikigo cy’amateka kizafasha buri wese kuyigiraho no kuyivanamo amasomo yo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro.

Habarurema Valens Meya w’akarere ka Ruhango (Photo/Charles)

Meya Habarurema yagize ari: “Inzu yo yaruzuye, igisigaye ni ugukusanya ibimenyetso, mu gihe gito kiri imbere abantu bazajya bajya i Kinazi bagiye gusura urwibutso rwa Jenoside ruri i Kinazi, batemberezwe cyane cyane muri iyo nzu, basobanurirwe neza uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe ndetse tujye no mu gihe tugezemo cyo kwiyubaka”.

Inzu izafasha urubyiruko kwigira ku mateka

Abaturage bavuga ko kimwe mu byo biteze kuri iyi nzu ari uko izajya yakira abanyeshuri n’urubyiruko rukigishwa amateka y’Igihugu.

Bavuga ko kubona amafoto, kumva amajwi y’ubuhamya bw’abarokotse no gusoma inyandiko z’amateka bizatuma urubyiruko rurusheho gusobanukirwa ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’impamvu Abanyarwanda bahisemo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Bemeza ko ibyo bizafasha urubyiruko kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri ayo ari yo yose.

Uretse kuba izajya yakira abanyeshuri, abaturage bavuga ko iyi nzu izafasha n’abashakashatsi, abanditsi ndetse n’abashyitsi basura Akarere ka Ruhango.

Kubera ko izaba ibitse inyandiko, amafoto, amajwi n’ibindi bimenyetso, izorohera umuntu wese ushaka kumenya amateka yihariye yaranze Jenoside muri aka karere kuyageraho.

Ibi kandi bizafasha gukomeza gusigasira amateka y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no guha agaciro ubuhamya bw’abayirokotse.

Iyi nzu y’amateka yubatswe ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi.

Biteganyijwe ko ibikorwa byose byo kuyubaka no kuyitunganya bizatwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni magana ane y’ u Rwanda (400frw), mu gihe inyubako yonyine yamaze kuzura itwaye asaga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gushyirwamo ibimenyetso, inyandiko, ibitabo, amafoto n’amajwi, biteganyijwe ko izajya yakira abayisura baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, bakaza kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, by’umwihariko mu cyahoze ari igice cy’Amayaga.

Izaba inafite ibyumba bitandukanye bigaragaza amateka ya buri cyiciro n’ibikorwa byakiranze, byumwihariko izaba ifite icyumba cyihariye cyiswe “chambre noir” kizajya gishyirwamo amazina n’amafoto ya ba ruharwa yabagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batabonetse ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ntamwemezi Charles/Ruhango