NGOMA :Abatarahabwa amashanyarazi bakomeje gutakambira ubuyobozi

Abatuye mu kagari ka Gitaraga umurenge wa Murama akarere ka Ngoma bavuga ko batahawe umuriro w’amashanyarazi bikaba bidindiza iterambere ryabo kandi abaturanyi babo bo barawuhawe .

Jul 18, 2023 - 10:24
Jul 18, 2023 - 10:25
 0
NGOMA  :Abatarahabwa  amashanyarazi bakomeje gutakambira ubuyobozi
Amapoto y'amashanyarazi yubatse hafi y'ingo zitahawe umuriro (Ifoto Mediatrice U.)

Abasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi n’abatuye mu ngo mirongo itandatu  zasimbutswe mu gihe cyo gutanga amashanyarazi  mu mudugudu wa Kaboza  mu murenge wa Murama, akarere ka Ngoma bavuga ko batazi impamvu abaturanyi babo bacanirwa bo ntibahabwe umuriro, bakagaragaza ko nta terambere bageraho batawufite.  Aba baturage bavuga  ko kujya kwiyogoshesha umuntu ashobora kugenda ibirometero nka bibiri .Uyu ni Habamenshi  Frodward  ati ’’Tubabazwa ni uko twasigaye hagati abandi baturanyi bacu bacanirwa mu gihe cy’amasaha ya nijoro ducana amabuje n’amatoroshi tuguriramo amabuye .Abishoboye bagacana amatoroshi bacaginga iyo ukeneye gucaginga telefoni turinda gukora urugendo tujya mu baturanyi bacu cyangwa tukajya mu busantire bwa Kibaya ’’.

 Uwimpuhwe Henriette nawe atuye Gitara avuga ko babangamiwe cyane no kuba nta mashanyarazi bahawe ati  ’’ Kwiyogoshesha dukora urugendo abayobozi bacu badufashe duhabwe natwe umuriro w’amashanyarazi, kuko duturanye n’amapoto tubonye umuriro twakwiteza imbere tukagura nk’ibyuma bisya  . ’’

Mugirwanake Charles umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama avuga ko hari ibiganiro bari kugirana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi  ku buryo bitarenze uyu mwaka bazaba bawubonye ati’’Natwe tugendera kuri gahunda y’umukuru w’igihugu ko mu mwaka wa 2024 buri muturage wese azaba acanirwa umuriro waba uturuka ku miyoboro migari cyangwa ukomoka ku mirasire y’izuba natwe nk’umurenge dusinyana imihigo n’akarere ko hari ibikorwa bizagezwa ku muturage harimo umuriro.Muri uyu mwaka dutangiye turi mu biganiro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro kugira ngo abatarabona umuriro  nabo bazacanirwe ’’.

Abagize izingo mirongo itandatu  zidacanirwa bavuga ko bahawe umuriro w’amashanyarazi byabafasha  mu bikorwa by’iterambere harimo nko kugura ibyuma bisya no gukora ubundi bucuruzi busaba umuriro . Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, nibura ingo zisaga mirongo irindwi ku ijana zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, mu gihe izisigaye zisaga mirongo itatu ku ijana  zizaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Mediatrice Uwayezu /Ngoma