KAYONZA:Abatuye Buhabwa barasaba guhabwa amazi

Abatuye mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi mu karere ka kayonza barashima Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikita ku kibazo cy’izuba ryinshi ryatezaga amapfa bigatuma basangira amazi n’amatungo ,ariko ubu bakaba barubakiwe amavomo abaha amazi meza atandukanye n’ibiziba bavomaga .Gusa bavuga ko aya mavomo adahagije bagasaba ko yakongerwa.

Jul 17, 2023 - 09:03
 0
KAYONZA:Abatuye Buhabwa  barasaba guhabwa amazi
Ibiro by'akarere ka Kayonza

Akagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi  ni agace kiganjemo ibikorwa by’ubworozi, abahatuye ndetse n’amatungo yabo bahuraga n’ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi.Bahamya ko ni ubwo bayahawe bagikeneye ko bahabwa andi mavomo.

Shyaka Sam  ni umuturage wo muri aka kagari ka Buhabwa agira ati’’Rwose pe mbere yuko amazi dufite ubu atugeraho twari tubayeho nabi kandi n’inka zacu zarashiraga kubera izuba .Amazi twagiraga twayasangiraga n’inka.Ni ubwo ariko twahawe za nayikondo turifuza ko zakongerwa mbese zigakwirakwizwa henshi “

Ibi abihuriyeho na Mahoro Eliyasi utuye mu mudugudu wa Gakoma mu kagari ka Buhabwa  uvuga ko batarahabwa amazi bibasirwaga n’indwara zinyuranye ariko robine zije bakaba batakirwara , akagira ati’’Robine zaraje pe za nayikondo urabibona turavoma ariko ntizihagije abayobozi ku bufatanye  n’imishinga bazanye aya mazi turasaba ko  bakongera amavomo byadufasha cyane’’

Ku cyifuzo cy’abatuye mu murenge wa Murundi cy’uko bakongererwa amavomero,ubuyobozi  bw’akarere ka Kayonza bubizeza ko bizakorwa hashingiwe ku kuba ubu haramaze gukorwa inyigo y’akarere ku hakongerwa amazi.

Nyemazi John Bosco  ni umuyobozi w’akarere ka kayonza agira ati”Ubu dufite inyigo y’ imiterere y’amazi mu karere kose,kugenda tuyageza ku baturage bizakomeza dufatanyije n’abafatanyabikorwa b’akarere birimo no kongera za nayikondo.Twavuga nk’umushinga KWIIMP wagejeje ku baturage amazi meza n’ubundi tuzakomeza gufatanya rwose”.

Gahunda yo kongera amavomo itangwaho icyizere n’umushinga kwiimp ukorera mu karere ka Kayonza wafashije n’ubusanzwe kugeza amazi mu murenge wa Murundi, aho mbere abagerwagaho n’amazi bari 48% , ariko ubu bakaba babarirwa muri 84 % aho bahera basaba ko amavomo yakongerwa

 Titien  Mbangukira /Kayonza