NGOMA :Haracyibazwa impamvu umuhanda Ngoma-Ramiro utuzura
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abo mu karere ka Ngoma na minisiteri y’Ibikorwa remezo basuye abakora umuhanda Ngoma –Ramiro mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kuwukora igeze bakaba basanze ikorwa ryawo ryaradindiye .
Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero mirongo itanu n’ebyiri , aho uzuzura utwaye miliyari mirongo itandatu n’enye mu mafaranga y’u Rwanda . Imirimo yo kubaka umuhanda Ngoma- Ramiro igeze kuri 48.3% nk'uko byagaragarijwe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ibikorwa remezo n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ubwo basuraga aka karere .Abatuye mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba umuhanda udakorwa vuba bitumvikana bagasaba ko imirimo yakwihutishwa nk’uko bivugwa na Hakizimana Emmanuel. Ati’’Ntuye mu murenge wa Sake ni umurenge urikwihuta mu iterambere uyu muhanda dukeneye ko imirimo yo kuwukora irangira vuba ubundi tukajya tujya mu Mujyi wa Kigali ku buryo bworoshye cyane ko aribo baduhahira natwe tuzajya tujyayo ku buryo bworoshye dukeneye ko urangira rwose tugatangira gusogongera kubyo umukuru w’igihugu cyacu yaduhaye’’ .
Kantarama Vestine nawe atuye mu murenge wa Sake ati’’ Turibaza impamvu uyu muhanda twahawe n’umukuru w’igihugu cyacu batawurangiza vuba ngo natwe tuwubyaze umusaruro twiteze imbere kuko nurangira kujya Kigali na Bugesera bizaba bitworoheye tuzaba dutanye n’ivumbi turasaba ababishinzwe ko bashyiramo imbaraga tukazajya kwitorera Perezida wacu tunyura muri kaburimbo rwose’’ .
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko nubwo hajemo imbogamizi zatumye ikorwa ry’umuhanda ridindira ariko ko bagiye gukurikirana ukarangira vuba. Ati’’Nkuko abari kuwukora babigaragarije minisitiri natwe tugiye gushyiraho uruhare rwacu tubaba hafi kuko dukeneye ko ikorwa ry’uyu muhanda rirangira vuba ubwo hari ibyakozwe haba kubireba abaturage basabaga turizeza abaturage ko imirimo yo gukora umuhanda ya mbere izarangira vuba ubundi bakiteza imbere bajya muturere tw’abaturanyi ku buryo bworoshye’’.
Umuhanda,Ngoma -Ramiro ufite ibirometero mirongo itanu na bitatu . Imirimo ya mbere yo kuwukora izarangira mu kwezi kwa Karindwi .