NYAGATARE :Abagore bafite uburwayi bwo mu mutwe basaba kudatereranwa n’abo bashakanye

Hari abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko kudatereranwa n’abo bashakanye kimwe no kuvuzwa neza bituma bagira ubuzima bwiza bityo iterambere ry’ingo zabo ntiridindire. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko bimwe mu bishobora gutera indwara zo mu mutwe ari: Ibibazo by’imitekerereze, ibibazo by’imibereho rusange, uruhererekane rwo mu muryango, imiterere y’imisemburo y’ubwonko n’ubundi burwayi bw’umubiri.

May 3, 2024 - 10:51
May 3, 2024 - 10:55
 0

Imwe muri izi mpamvu niyo yatumwe Musabyimana Julienne umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka mirongo ine , ubu utuye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare agira uburwayi bwo mu mutwe,  avuga ko mu mwaka wa 2003 aribwo yagize ikibazo cy’ubu burwayi ubwo yari amaze kubyara impanga z’abana babiri  akabura umwe muribo biturutse ku rupfu. Kubera iyo mpamvu yisanze yikanga ibintu bitandukanye haba ku mwanywa na nijoro ndetse hakaba n’ubwo byamuteraga kwiruka.

Masabyimana yagize ati” Mbere nkiri umukobwa ntabwo nigeze ngira ikibazo na kimwe, maze kubyara impanga z’abana bariri nibwo byaje, njye natekereje ko byatewe n’uko umwe mu bana banjye yapfuye. Nkimenya ayo makuru ibintu byarahindutse nkajya nikanga haba ku manywa na nijoro hatabona nkikanga buri kimwe cyose, najyaga mu murima nabwo nkikanga nkaniruka”.

Nyuma yo kwitabwaho n’uwo bashakanye akamuvuza neza yaje gukira agira ubuzima bwiza yemeza abukesha kudatereranwa.

Ati ”Umutware wanjye yabonye ko nahindutse yigira inama yo kujya kumvuza, twageze n’i Ndera mbese ubona ko ntako atagize ngo anyiteho. Yafatanyije n’umukozi wa Cartas bakampa imiti nkayifata neza nza koroherwa, ubu numva ubuzima bwanjye buhagaze neza mbasha gukora imirimo nka mbere, mbese numva narakize ndetse nita ku bana banjye mbarera neza”.

Nyirarugendo Immaculee umukozi wa Cartas ishami ryita ku bantu bafite ubumuga rikorera kuri Paruwasi ya Nyarurema, nawe yezema ko kudatererana abantu bafite ubumuga cyane cyane mu muryango bitanga ikizere no kubafasha mu buvuzi bigatuma bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati ”Abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe burya baba bakeneye gufashwa cyane bihereye mu miryango, aho niho twahereye twereka imiryango barimo ko bakwiye kubitaho kandi tugafatanya kubashakira imiti, hari abo twagiye dukura ku muhanda ariko bafata imiti bagakira abandi bakoroherwa. Usanga rero bari mu mirimo yabo kandi ntiwamenya ko bafite uburwayi bwo mu mutwe kubera ko bitaweho kandi badahabwa akato”.

Umukozi wa  w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC mu ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe Mukeshima Mediatrice ,avuga ko zimwe mu mbogamizi ziri mu kwita ku buzima bwo mu mutwe ari ihezwa rikorerwa abafite ubu bumuga bityo ko hakwiye kubaho impinduka.

Ati” Zimwe mu mbogamizi dufite ku bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe harimo akato n’ihezwa rikorerwa abarwayi aho umuryango nyarwanda utarumvako umuntu ufite ubu burwayi ari umurwayi nk’undi. Twibutsa abantu ko bakwiye kuba hafi y’aba bantu ku buryo umubonye yihutira kumujyana kwa muganga akabona uburenganzira bwose n’imiti, kubera ko hubatswe inzego z’ubuzima kugirango bafashwe”.

Abarwayi ijana na babiri  bibumbiye mu itsinda  ry’abafite uburwayi bwo mu mutwe, bitabwaho binyuze mu gushakirwa imiti ku bitaro bitandukanye ku bufatanye na Cartas abaririmo basaba ko inzego za Leta zakwita ku mibereho yabo kubera ko hari ubwo batitabwaho mu nzego z’ibanze.

Clarisse UMUTONIWASE / Nyagatare