Nyanza: Kutagira ibibuga byo kwidagadura bishobora gukurura ingeso mbi mu rubyiruko

Urubyiruko rwo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza rurataka kutagira ibibuga byo gukinirho no kwidagadura. 

Jul 10, 2025 - 21:03
Jul 14, 2025 - 15:07
 0
Nyanza: Kutagira ibibuga byo kwidagadura bishobora gukurura ingeso mbi mu rubyiruko

Ibi kandi byo kutagira aho guhurira rwidagadura rubihuza no kuba imwe mu ntandaro yo gutuma rwishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n'izindi.

Aha niho ruhera rusaba ko bakongera kubakirwa ikibuga cy’umupira bahoze bafite cyasenwe n'ikorwa ry’umuhanda Nyanza-Bugesera.

Umwe mu rubyiriko ruvuga ko rutagira aho kwidagadurira (Ifoto/N.Charles)

Niyonkuru Théophile umwe muri urwo rubyiruko yagize ati ”Ikibazo gihari ni uko urubyiruko rwo muri uyu murenge rudafite aho rukinira. Turasaba ko batwubakira ikibuga tukabona aho dukinira, iyo urubyiruko rudafite aho rukinira ingeso mbi ziriyongera."

Naho mugenzi we Iraguha Jean Claude ati ”Dufite ikibazo cy’ikibuga cya football, ibibuga byacu basenye bubaka umuhanda ntabwo bongeye kubyubaka, n'aho dukiniye Police iraza ikahadukura. Twifuza ni uko batwubakira ibibuga tukabona aho twidagadurira."

Akomeza agira ati "Ntabwo tubona uko twidagadurana n’abandi usanga rimwe na rimwe twigunze turi mu rugo, bigatuma bamwe banywa amatabi n’ibiyobyabwenge."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Mukantaganzwa Brigitte avuga ko iki kibazo kizwi gusa hagishakishwa uburyo haboneka ikindi kibuga.

Ati "Ikibuga kirazwi ko cyari gihari, ariko ni ikibazo kizwi kuko aho cyari kiri haciye umuhanda bituma kitagikoreshwa, kitagihari. Birazwi rero ubwo birasaba kuzashaka indi terrain yajyaho ikindi kibuga."

Uru rubyiruko rwo mu murenge wa Muyira ruvuga ko usibye kuba nta bibuga ndetse n'aho kwidagadura bafite bigatuma basa nkabari mu bwigunge, runagaragaza ko bituma batamenyana na bagenzi babo.

NTAMWEMEZI Charles/ Nyanza