Ngoma:Yahinyuje abashatse ku muca intege kubera ko afite ubumuga

Mahoro Chantal ufite ubumuga bw’ingingo atuye mu kagari ka Rugese mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma avuga ko yahisemo kutigunga kubera ubumuga afite ahubwo ashaka umurimo akora w’ubudozi bw’inkweto.

Jun 3, 2024 - 17:29
 0
Ngoma:Yahinyuje abashatse ku muca intege kubera ko afite ubumuga
Ibiro by'akarere ka Ngoma (Ifoto internet )

Umurimo w’ubudozi uramutunze agasaba abandi bantu bafite ubumuga nabo gutinyuka bagashaka icyo bakora cyabateza imbere .Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 yamugaye igice cyo hasi nyuma yo kurwara pararize, atuye  mu kagari  ka Rugese mu murenge wa Rurenge mu karere Ngoma  ahora  mu nzu kuko atabasha guhaguruka amaze imyaka 10.Aganira n’umunamakuru yavuze ko  yiyemeje gukora  akazi ko kudoda inkweto  yiyigishije .Ati’’ Ubumuga bwatangiye ngira ibinya igice cyo hasi ndivuza njya no mu masengesho biranga kugeza ubu maze imyaka icumi nibera mu nzu kuko ntabona unterura buri munsi iyo mbonye uza kudodesha inkweto ndazidoda kuko Imana yampaye gutekereza kandi bikaba byarandinze inzara .

Mahoro anenga abumvaga ko umuntu ufite ubumuga yatungwa no gusabiriza Ati’’ Nkimara kugira ubumuga bampaye igare rizajya rimfasha mu gihe nshaka kuva mu nzu nanabonye unterura ngo ryicaremo hari umuntu wabwiye umukecu wanjye ndikumva ngo azajye ansunika jye mu isoko gusabiriza byarambabaje cyane musubiza ko ubumuga mfite ntari uwo gusabiriza  nubwo hari ababikora bitewe n’ubumuga bafite ,ikindi namubwiye ko atari byiza gusabiriza kandi hari ingingo zikora mfite nanjye nakwishakamo igisubizo cyo gukora atagiye mu masoko gusabiriza ’’.

Ni ubwo Mahoro Chantal yishatsemo ibisubizo avuga ko agifite imbogamizi zo kuba atabasha kuva mu nzu kubera imihanda idakoze igare rye ritabasha kunyuramo .

Uwayezu Mediatrice   /Ngoma