Kayonza :Kwibumbira mu mastinda byavanye abagore bafite ubumuga mu bwigunge
Bamwe mu bagore bafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya byabarinze gusabiriza.

Abiganjemo abagore bafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bishatsemo ibisubizo aho kwiheba no kwigunga bashinga itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ryabateje imbere . Kabanyana Domithile ni umwe muri bo ati’’ Nkimara kugira ubumuga buturutse ku mpanuka nahise mbura umufasha twashakanye guhera ubwo ndiheba cyane mba mu nzu njyenyine, abana bambaza kimwe cyose ariko umukuru akamba hafi kugeza ubwo ambwiye ngo sinkihebe njye mpfata insimburangingo ntembere nganire n’abandi niko kuza mu itsinda nsanga hari abafite ubumuga bundusha kuva ubwo numva ko nshima Imana kuko itsinda ryaramfashije mu gukomeza kwita ku muryango wanjye kuko duhana amafaranga iyo nyafashe nikemurira ibibazo byo mu rugo twanagabana nkaba naguramo umwenda nkanita no ku bana banjye’’.
Mukashema Marigarithe nawe yavuze ko kujya mu itsinda byatumye yiteza imbere .Ati’’Kuba mu itsinda nk’abantu dufite ubumuga biradufasha cyane kuko binaturinda kwigunga iyo duhuye turaganira tugatanga nutwo dufaranga ku buryo biturinda kubaho dusabiriza nk’uko abantu bamenyereye ko abantu bafite ubumuga basabiriza iyo tugabanye dukemura ibibazo dufite nubwo bitakemuka byose kuko tuguramo amatungo magufi ndetse ubu turanizigamira ’’. .
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka kayonza TUNGA Catherine ashima ko abagore bafite ubumuga basobanukiwe akamaro k’amatsinda . Ati’’Mu karere ka Kayonza tuhafite amatsinda y’abantu bafite ubumuga menshi turashima nabo ba Nyamirama batinyutse bakava mu bwigunge bakava mu rugo bakajya mu itsinda kuko bibafasha kungurana ibitekerezo no kwikemurira ibibazo bahura nabyo bibasaba amafaranga. Turasaba n’abandi bataratinyuka kujya mu matsinda kuko bafite ibitekerezo byo kwiteza imbere no gukoresha ingingo zikora. Iyo dufite abantu bafite ubumuga hamwe tubafasha kubaganiriza no muzindi gahunda tubasanze nko muri ayo matsinda yo kubitsa no kugurizanya ’’.
Aba abagore bafite ubumuga butandukanye babarizwa mu itsinda rigizwe n’abanyamuryango 30 bo mu murenge wa Nyamirama bavuga ko kuba mu itsinda bibafasha kwikemurira ibibazo. Aha niho bahera basaba abandi bagore bafite ubumuga kwishakamo ibisubizo batagiye mu ngeso mbi zo gusabiriza .
Uwayezu Mediatrice /Kayonza