RWAMAGANA:Abagore bataritabira ibikorwa bya siporo baracikanwe
Abagore bo mu karere ka Rwamagana baravuga ko umugore ukora siporo bimufasha kugira imibereho myiza bikaba byanaba intandaro yo kugira umuryango mwiza utekanye ndetse n’iterambere kuko aba afite ubuzima bwiza.Ibi barabivuga mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bukangurira n’abataratangira kwitabira siporo kumva ko ari ingirakamaro ntibiharirwe abagabo gusa.

Murekatete Alfonsine ni umubyeyi wo mu kigero cyimyaka mirongo itanu avuga ko yatangiye kwitabira siporo akiri muto.
Agira ati “Kuva mu bwana bwanjye kugeza nubu nkora siporo kandi nzi icyo imariye mu kubaka ubuzima bwanjye bituma mfite ubuzima bwiza kandi na bagenzi banjye rwose iyo tuyihuriyemo ndishima’’
Mugenzi we Inderere Jeanne nawe witabiriye siporo rusange agira ati’’Twe uretse no kuba turi abayobozi ariko biradushimisha cyane iyo tubona twahuye n’abagore benshi tugasabana tukaganira tugakora siporo n’abandi ndetse harimo inzego z’ubuyobozi,umutekano n’ abanyeshuri ni ibintu byiza tuzabikomeza’’
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Rwamagana, Uwanyirigira Claudine , yavuze ko siporo bakoze ari umusemburo w'iterambere.
Agira ati" Siporo twakoze uyu munsi yaduteye ishema kuko yari siporo idasanzwe , twayitabiriye ku bwinshi yaba abato ,abakuru . Iyi siporo yerekanye ko Mutima w'urugo ashoboye kandi nabo ubwabo bumvise akamaro kayo. Buri wese witabiriye iyi siporo yavuye hano yiyemeje kuyikora kuko yabonye ko ari ubuzima.Iyi siporo tuyizeyeho umusaruro kandi tunizeye ko izafasha umugore mu iterambere."
Yongeyeho ati” Iyo tuvuze ngo ubuzima bwiza abagore twagiye ni ukuvuga ko dufite ubuzima bwiza ari intandaro yuko tugiye mu bikorwa byose by’ iterambere bihindura ubuzima bw’ umugore bukaba bwiza “
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abagore gukomeza kwitabira gukora Siporo.
Agira ati"Siporo ni iya buri wese kandi ntigombera imyambaro kuko hari abarokore bari bambaye amakanzu cyangwa ibitenge kuko ubuzima bwiza ni ubwa buri wese tukaba tubasaba gukomeza kuyitabira by’ umwihariko ibi bikaba bireba abataratangira kuza nabo rwose nibaze ."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne ,yavuze ko iyo siporo yabereye mu mirenge yose mu ntara ndetse ubuyobozi buzakomeza gushishikaza abagore kwitabira gukora siporo.
Dr Jeanne Nyirahabimana ati"Ubutumwa twahaye abagore nuko siporo yaba umuco ,buri muntu yumve ko yagira umwanya wo gukora siporo mu buzima bwe.Uyu munsi wari umwihariko ariko nk'uko tugira igihe cyo gukora ubukanguramba mu bindi tuzakomeza n’ubukanguramba bwo gukangurira buri wese gukunda gukora siporo."
Siporo yateguwe n'Inama y'Igihugu y'Abagore na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yabereye mu turere twose tugize igihugu ,yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Siporo ni ubuzima:AbagoreTwagiye".
Titien Mbangukira/RWAMAGANA