Kigali: Impungenge ku bwiyongere bw’ubwambuzi bushukana bukorwa n’abagore

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko batewe impungenge n'ubwiyongere bw’abagore binjira mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana (escroquerie), bavuga ko ibi bitari bisanzwe bimenyerewe. Babona ko bishobora kugira ingaruka ku isura y’umugore nka mutima w’urugo ndetse bikaba byatuma icyizere afitiwe mu muryango Nyarwanda kigabanuka.

Mar 13, 2025 - 12:17
Mar 13, 2025 - 16:06
 0
Kigali: Impungenge ku bwiyongere bw’ubwambuzi bushukana bukorwa n’abagore
Bamwe mu bagore bafatiwe mu cyaha cy'ubwambuzi bushukana (Ifoto Moise N.)
Kigali: Impungenge ku bwiyongere bw’ubwambuzi bushukana bukorwa n’abagore

Umumarashavu Oliver, ucuruza amayinite  mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: Abagore basigaye ari abatekamutwe kurusha abagabo, bitwaza ko ari abagore kandi bizerwa. Bagakora amahano biragayitse pee”

Mwiseneza J. Pierre, utwara moto mu Mujyi wa Kigali, we ati: Abagore basigaye ari ibisambo bikabije kurusha abagabo, kandi bakagombye kuba ba mutima w’urugo. Ibi biterwa ahanini n’uko badahabwa ibihano bikakaye nk’abagabo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nubwo imibare igaragaza ko abagore bakora ubu bwambuzi bari hagati ya 10 na 15% ugereranyije n’abagabo, iki kibazo gikomeje gutera impungenge.

Yagize ati: “Nubwo bitari bisanzwe bimenyerewe ko abagore bakora iki cyaha, ubu na bo baragikora kandi ntituzabyihanganira. Umuntu wese wagikoze azahanwa by’intangarugero.”

Nubwo hari abavuga ko abagore bagomba kuba intangarugero mu muryango, abahanga mu bijyanye n’imibereho n’ihame ry’uburinganire (sociologists) bavuga ko icyaha gikwiye gufatwa nk’ikibazo rusange cy’abantu bose, aho kukirebera mu ndorerwamo y’igitsina runaka. Basobanura ko kwitirira icyaha abagore gusa bishobora gutuma ibisubizo nyabyo bitaboneka, ahubwo hakwiye kwibandwa ku mpamvu zitera abantu kwishora muri ibi bikorwa.

Abaturage basaba ko hafatwa ingamba zikumira ubwambuzi bushukana muri rusange, hakitabwa ku gushaka ibisubizo birambye aho gushyira imbere igitsina cy’abagikoze.

 Gacinya Regina /Kigali