Rwamagana: Hatangijwe gahunda ya Gira inka rubyiruko
Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana yatangije gahunda ya Gira inka rubyiruko,aho muri iyi gahunda bazajya baha inka urubyiruko rudafite ikindi rukora ariko rufite ubutaka bwo kuyororeramo ku buryo izabafasha kwiteza imbere
Gira inka rubyiruko igamije gufasha urubyiruko rufite ingo ariko rutagira akazi kugira ngo rubashe kwiteza imbere nk’uko bigarukwaho na Munyaneza Isaac umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko muri aka karere ati”Twatangije gahunda ya Gira inka rubyiruko ni gahunda tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bacu ,tuzaha urubyiruko rwubatse rufite umuryango ,urubyiruko rwarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994,ndetse n’urubyiruko rwirera rudafite ababyeyi ariko aba bose bagomba kuba bafite ubutaka bazayorororemo kugira ngo bitazabagora,ni gahunda izakomeza, icyo tugamije ni ugufasha uru rubyiruko kwikura mu bukene rukiteza imbere.”
Bamwe muri uru rubyiruko rwahawe inka ruvuga ko ari umwanya mwiza babonye wo kwiteza imbere dore ko hari n’uwari waratangiye ubuhinzi bw’imboga ku buryo ifumbire yayo izamufasha no kubona umusaruro mwiza uyu ni Turikumana Jean Bosco atuye mu murenge wa Nyakariro yagize ati”Iyi nka mpawe ngiye kuyibyaza umusaruro ufatika ,urugero njyewe natangiye umushinga wo kwihingira imboga kandi imboga zikenera ifumbire,ubu rero ifumbire nzajya nyibonera ku gihe bizatuma n’ubuhinzi mbukora neza kandi bumpe umusaruro ufatika.”
Ibi kandi bigarukwaho na Dushimiyumukiza Luci atuye mu murenge wa Fumbwe ati” Ubundi mu Kinyarwanda batubwira ko uguhaye inka aba akuraze ubukungu , mu yandi magambo iyi nka igiye kungeza k’ubukungu ,ari amata yayo nzajya nkamira abana ,mbe nagurishaho mbone udufaranga muri make ndasubijwe.”
Ku ikubitiro inka zatanzwe ni eshatu ,imwe ifite agaciro kari hagati y’amafaranga ibihumbi magana ane na mirongo itanu na magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda ,inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana kandi ikaba ifite intego y’uko uku kwezi kwa gatandatu kurangira hatanzwe inka cumi n’eshanu .
Uwamwiza Jane /Rwamagana