Rwamagana:Urubyiruko rwiyemeje gushyigikira amahitamo meza igihugu cyafashe

Abagize ihuriro ry’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana bavuga ko mu myaka 30 ishize hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho babikesha ubuyobozi bwiza bityo nk’urubyiruko bakaba bakwiriye kugira amahitamo meza y’abayobozi kugira ngo bafatanye kurushaho kwiyubakira u Rwanda bifuza.

Jun 12, 2024 - 18:25
 0

Uru rubyiruko rushima  ubuyobozi bwiza budaheza bwatumye kuri ubu hari amahirwe babona mu rwego rwo kwiteza imbere bakagaragaza ko ibi babikesha ubuyobozi bwiza nkuko bivugwa na Gasore Brave ati”Twe nk’urubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange dukwiriye kumenya ko ibintu byose bishingira ku mahitamo,twebwe rero dukwiriye kugira amahitamo meza twitorera n’abayobozi beza,iyo urebye u Rwanda rwacu mu myaka 30 ishize ukareba n’uyu munsi harimo itandukaniro. Ibi tubikesha imiyoborere myiza,hirya no hino turabona ibikorwa remezo,birimo imihanda,amashuri,amavuriro byose bituganisha ku iterambere rirambye,dushyize imbere rero amahitamo meza kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda twifuza.”

Dushime Bery Brise nawe ni urubyiruko yavuze ko  amahirwe urubyiruko rufite uyu munsi kimwe mu byatumye nabo batera imbere mu ruhando rw’abandi babikesha ubuyobozi bwiza nawe ashimangira ko ubuyobozi bwiza aribwo bwatumye ibi babigeraho ati”Twebwe nk’urubyiruko tubona ibyiza byo kugira abayobozi beza kurusha abandi kuko twahawe amahirwe menshi, twigishijwe imyuga ,duhabwa inguzanyo tugakora ,ibi rero bituma dukomeza gutekereza ku mahitamo dukwiriye kugira ,kugira ngo turusheho gufatanya kwiyubakira u Rwanda twifuza ,u Rwanda ruzira amacakubiri kandi ruteye imbere mu nkingi zose.”

Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu,  Nyamwasa  Francis ,avuga ko urubyiruko rukwiriye kugira amahitamo meza batora abayobozi beza kugira ngo rurusheho kuba rwiza kandi babigizemo uruhare ati” Burya iyo igihugu gifite ubuyobozi bwiza kinatera imbere ,ibyo twagezeho tubikesha uyu munsi nibo tubikesha,rero nk’urubyiruko tugire amahitamo meza twitorera abayobozi bashoboye kugira ngo twiyubakire u Rwanda twifuza twese dushyize hamwe.”

Mu nteko rusange y’urubyiruko yabaye   mu karere ka Rwamagana   yari ifite insanganyamatsiko igira iti’’ Rubyiruko duhitemo neza twubake u Rwanda twifuza”

 Uwamwiza Jane /Rwamagana