KIGALI : Abafite ubumuga baracyabangamiwe n’ababima serivisi
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko bakibangamirwa no kuba hari aho bajya kwaka serivisi bakabarangarana bitewe n’uko bafite ubumuga bakavuga ko bituma badindira mu iterambere ryabo ibyo basaba ko byahinduka bagafatwa kimwe n’abandi bantu.
Niyirema Fulgence afite ubumuga bw’uruhu avuga ko iyo bagiye kwaka serivise ahantu babakira nabi bakabasuzugura agasaba ko byarangira bakajya babafata kimwe n’abandi .
Ati”Hari aho tujya ugasanga batwakiriye nabi wenda hari serivise twari tugiye kubaka cyangwa se ugasanga hari abandi bantu baje bakadutanga imbere ku buryo ubona rwose batwakira nabi ku buryo bitadushimisha”.
Mugenzi we Mukamana Rose utuye mu karere ka Kicukiro nawe avuga ko afite ubumuga bw’ingingo akemeza ko hari ubwo ajya gusaba serivisi ntibayimuhe agasaba ko ababikora babireka .Ati ‘’Ibintu byo kutunena no kudusuzugura biracyahari nagiye ahantu gusaba serivisi baranyihorera bakajya bahamagara abandi njyewe bangezeho nyuma ,bikwiye guhinduka ‘’.
Mbabazi Olivia ni Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, avuga ko bafatanije n’ubuyobozi ndetse hari icyo bagiye gukora kugira ngo abafite ubumuga bafatwe kimwe n’abandi .
Ati” Dufatanyije n’ubuyobozi tuzi ko ibi byose bizakemuka kuko uko byari bimeze mbere ubona ko bigenda bihinduka rero turakomeza ubuvugizi ndetse n’ahakiboneka izindi mbogamizi nabyo bizakemuka.”
Hiryo no hino mu gihugu haracyari abantu bafite imyumvire y’uko abantu bafite ubumuga badafatwa kimwe n’abandi ari naho abafite ubumuga bahera bavuga ko kugera ku iterambere ryabo bigoye.Inzego zirimo iza leta ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumugazigaragaza ko hakomeje ubukangurambaga mu baturage kugira ngo iki kibazo cy’imyumvire gikemuke .
Tuyishimire Mireille/Kigali