RWAMAGANA:Biteze inyungu ku gusazura amashyamba

Abaturage bo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana bavuga ko bajyaga bagorwa no gusarura amashyamba yabo ariko ubu bamaze kwibumbira muri koperative ibafasha kuba umuyoboro wo koroherezwa gusarura amashyamba yabo no kuyasazura.Gusazura amashyamba bikaba bikorwa mu buryo bwo guhita batera andi bitezeho umusaruro kuko bayatera no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

May 2, 2024 - 15:59
May 2, 2024 - 17:06
 0

Abaturage bo mu murenge wa Nyakariro bavuga ko bagorwaga no gusarura amashyamba yabo mu bihe byashize ni abo mu tugari twa Munini na Gishori , ubu bamaze kwibumbira muri koperative    yitwa Turengeramashyamba Munini-Gishori      bahuriyemo ari abanyamuryango mirongo icyenda na bane , ibabera umuyoboro wo gusarura amashyamba yabo no kuyasazura binyuze mu buryo bwo guhuza ubutaka buteweho amashyamba.Kwibumbira muri koperative bavuga ko byatangiye kubaha umusaruro .

Mukabarisa Claudette atuye mu kagari ka Munini mu murenge wa Nyakariro ni  umubyeyi ufite ishyamba yasaruye ahita yiyemeza kurisazura anajya muri koperative avuga ko kuba barahuguwe ku buryo bwo kubungabunga amashyamba ;kuyitaho n’imikorere ya koperative bibafitiye akamaro. Agira ati ‘’Iri shyamba ndimaranye imyaka igera mu icumi ariko sinajyaga nkuramo ibiti birenge icumi nabaga nakenera agati nkatema ako mbonye mu cyumweru gikurikiyeho nabwo nkatema mbese byari mu kajagari ariko ubu kuko tumaze kujya muri koperative dufite umurongo tuzasarurira hamwe bitworohere kubona amafaranga kuko n’isoko ntituzaribura”

 Icyonyisabye Bernardin uyobora koperative Turengere amashyamba Munini Gishori  y ‘aba baturage bihuje ngo basarure banasazure amashyamba avuga ko amashyamba, ubu bamaze gutera aho basaruye andi bayitezeho umusaruro kuko banizeye amasoko.Avuga ko ari koperative ihuje abanyamuryango mirongo cyenda na bane , kandi umunyamuryango wayo ni umuturage usanzwe afite ishyamba akiyemeza kurisazura no kurisazura hagendewe ku nama n’amabwiriza agenga koperative.Avuga ko gukorera mu matsinda babyitezeho umusaruro cyane

Agira ati’’Twagiye mu matsinda tumaze guhugurwa n’ umushinga wa TREPA ubu uko ureba nta munyamuryango wagira ikibazo cy ‘amafaranga aza mu itsinda akayahabwa akamufasha kuko aba yarizigamiye agakemura ikibazo.Mbese kwihuriza hamwe ni igisubizo ku mashyamba yacu mu kutubyarira umusaruro”

Umufatanyabikorwa w’ akarere ka Rwamagana TREPA ariwo mushinga wabanje guhugura aba baturage ku bijyanye no kubungabunga amashyamba ndetse n’imicungira ya koperative, anafasha aba baturage mu gutuma bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.Olivier Habimana umuyobozi wa TREPA ku rwego rw’igihugu avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha abaturage mu kwita koko ku bidukikije kandi mu byo bafashwamo ku ikubitiro hari ukubaha ubumenyi butuma basobanukirwa neza akamaro ko kwita ku bidukikije no gucunga neza amakoperative.

Agira ati “Twumvikana n’abaturage uburyo bwo kwita ku mashyamba no kubungabunga ibidukikije hifashishijwe cyane cyane uburyo bwo gutera ibiti.Akomeza avuga ko iyo bamaze kumvikana n’abaturage ubwoko bw’ibiti buzaterwa banabubakira ubushobozi kugira ngo batangire gutegura za pepiniyeri.Yongeraho ati”Turabakurikirana kugeza bateye ibiti bamara no kubitera tugakomezanya nabo kugira ngo tunarebe niba nta biti bizakenera gusimbuzwa nabo bigakorwa,ibi bikorwa haba i Nyakariro ndetse no mu bindi bice binyuranye umushinga ukoreramo’’

koperative Turengere amashyamba ikorera mu tugari twa Munini na Gishori mu murenge wa Nyakariro ubu   ifite ubuso bungana na  hegitari mirongo inani n’ebyiri  z’amashyamba muri zo hegitari  mirongo ine z’amashyamba zikaba zaramaze kuvugururwa ziterwaho amashyamba arimo gukura.

Uretse kuba hari  koperative ikorera mu tugari twa Nyakariro ifasha abanyamuryango gusazura amashyamba yabo iyi gahunda inakorera no mu tundi turere tw’intara y’Iburasirazuba hagamijwe no kurushaho gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije .

Titien Mbangukira/Rwamagana