Musanze: Hagiye gutangizwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere

Bigizwemo uruhare n’umuryango utari uwa Leta “Never Again Rwanda” mu mushinga witwa ‘IJWI’ mu karere ka Musanze hagiye gutangizwa gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere; aho abaturage bazagira uruhare mu gusesengura ibibabangamiye bikwiriye gukemurwa ku ikubitiro.

Jan 20, 2026 - 19:14
Jan 21, 2026 - 09:27
 0
Musanze: Hagiye gutangizwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere

Mu mahugurwa y’iminsi itatu yahuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge n’akagari, abaharariye ibyiciro byihariye ndetse n’imiryango itari iya Leta; abayitabiriye bagaragarijwe uburyo bwo guha uruhare ababagana bagamije kunoza imiyoborere.

Umuhuzabikorwa w’umuryango Never Again Rwanda mu karere ka Musanze, Bizimungu  Thierry; avuga ko batekereje gushyiraho uyu mushinga wa "IJWI" mu rwego rwo kuziba icyuho mu mitangire ya serivisi nk’uko byagiye bigaragara muri raporo z’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB); aho akarere ka Musanze kagiye kaza mu myanya y’inyuma mu bijyanye n’uko abaturage babona serivise bahabwa.

Yagize ati "Icyuho kirahari, buri mwaka RGB ikora ubushakashatsi mu bijyanye n'imiyoborere; urebye nko mu mwaka wa 2024 hano mu karere ka Musanze mu bijyanye n'uko abaturage babona imiyoborere twabaye aba nyuma, muri 2025 twarazamutse tugera ku mwanya wa 12. Bivuze ko kuva kuri uwo mwanya ukagera kuwa mbere haba hakiri 'Gap' icyuho hagati y'abatanga service ndetse n'abazihabwa aribo baturage."

 Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda asobanura uko ikarita nsuzuma mikorere ikoreshwa

Arakomeza ati "Nibwo rero Never Again Rwanda mu rwego rwo kubonera igisubizo iyo 'Gap' , yashyizeho uyu mushinga "IJWI"! Urumva nyine ijwi harimo ubuvugizi. Ubuvugizi rero, icya mbere bugomba gukorwa na nyiri ikibazo ari we muturage, ijwi rikagirwa na wa muyobozi yaba ari wa mukozi wa Leta cyangwa umuryango utari uwa Leta ndetse n'abikorera, bakagira uruhare mu gufasha wa muturage kubona service Nziza ku gihe kandi inoze."

Uyu muhuzabikorwa avuga ko ikarita nsuzuma mikorere izifashisha intambwe eshatu, ikazaherekezwa n'itsinda ry'abantu batanu barimo abafashamyumvire babiri, umuyobozi w'akagari uhagarariye njyanama y'akagari ndetse n'umujyanama uhagarariye akagari ku rwego rw'umurenge.

MUKASINE Herene ahagarariye IGAN Rwanda, umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo kubaka amahoro. Avuga ko ikarita nsuzuma mikorere izashyira imbere ibibazo by'umuturage ariko hanabeho isesengura rigaragaza ibikwiriye gukemuka.

Ati "Iyi karita nsuzuma mikorere abayobozi bazaba bari kumwe n'abaturage. Noneho rwa ruhare rw'umuturage agaragaza ikibazo cye, abaturage baba bafite ibibazo byinshi ariko hazabaho kubisesengura, barebemo ibiremereye kuruta ibindi; noneho mu buryo bwo gukorana n'ubuyobozi hari ibyo bo ubwabo bashobora kwikemurira hari n'ibyo badashoboye kwikemurira noneho bakabishyikiriza ubuyobozi bukabafasha." 

Anagaragaza ko hari icyuho iyi karita ije kuziba, ati "Umuyobozi azaba abona neza ko yakoranye n'umuturage kuko abafashamyumvire mu miyoborere n'ubundi ni abaturage. Nibo bajya mu nteko z'abaturage bagahagararira igikorwa cyo kwakira ibibazo cyangwa ibitekerezo abaturage bafite ni nabo bajya no kubyandika neza uko bagiye babyakira."

Arakomeza ati "Uko bigenda bizamuka mu nzego bikava ku rwego rw'akagari bikajya ku rwego rw'umurenge; bariya bakozi b'umurenge bamanuka bakaza kureba ibyo abafashamyumvire mu miyoborere babereka, iyo gahunda nta yari ihari! Urumva rero icyuho kigiye kuvamo mu buryo bugaragara."

IRADUKUNDA Innocent ahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake mu Kagari ka Mburabuturo ko mu murenge wa Muko. Agaragaza ko hari ibibazo byakirwaga ariko bigahera ku rwego rw'akagari; agashimangira ko ubwo bagiye kwifashisha iyo Karita ndetse n'abafashamyumvire mu miyoborere bizahindura uko ibibazo by'abaturage byakemurwaga.

Ati "Nk'ikibazo umuturage yabazaga cyagumaga ku kagari cyangwa ku mudugudu ntikizamuke ngo kibe cyagera ku murenge, kuko nta rundi rwego rwabaga ruhari ngo rugisunike rukigeze ku murenge. Kuba habonetse abantu bagiye kuba abafashamyumvire mu miyoborere bizafasha ko ibibazo by'abaturage bimenyekana kandi bikazamuka ku gihe, bikanakemukira igihe."

Nyirambonigaba  Marie Gorethi ni umunyamabanga nshingwa bikorwa w'akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko. Agaragaza ko iyi gahunda ije kongera uruhare rw'abaturage mu kugaragaza ibitekerezo n'ibyifuzo dore ko uruhare ry'abayobozi ari rwo rwari runini.

Ati "Akenshi twagendaga twakwakira ibitekerezo cyangwa ibyifuzo by'abaturage, ntabwo twigeraga tubyandika ku buryo igihe gikurikiraho twazibukiranya ibyo twabonye. Icya kabiri bigaragara ko abaturage bagiye guhabwa umwanya munini mu kwifatira ibyemezo ndetse no kugaragaza ibyifuzo byabo. Akenshi twageraga mu nteko z'abaturage cyangwa mu zindi nama, uruhare runini rukaba urw'abayobozi, abaturage ntibagire umwanya wabo."

Yakomeje agira ati "Akenshi dutsindwa kubera ko abaturage bavuga ko batagira uruhare mu bibakorerwa; ariko ubu uruhare rugiye kugaragara. Umuturage yumve ko igitekerezo cye, icyo yatanze cyose cyageze aho yifuza kandi azajya agira igisubizo cy'ikibazo yatanze."

Umushinga "IJWI" uzashyira mu bikorwa na Never Again Rwanda ku nkunga y'umuryango GIZ, ugiye gutangirira mu turere dutatu ari  two Musanze n Burera two mu ntara y'Amaryaruguru ndetse na Nyabihu yo mu Burengerazuba.

Ni umushinga watangiye mu kwezi kwa Kanama k'umwaka wa 2025 bikaba biteganyijwe ko uzagera mu mwaka wa 2028.

Mu karere ka Musanze, uzakorera mu tugari tune tw'Imirenge ibiri. Uje muri aka karere ka Musanze mu gihe ubushakashatsi bw'uko abaturage babona imiyoborere ndetse n'imitangire ya serivise bwasize aka karere ku mwanya wa 30 mu mwaka wa 2024 ndetse n'umwanya wa 12 mu mwaka wa 2025.

Abari mu nzego z'ibanze basobanuriwe uburyo bwo gusesengura ibibazo bazaba bakiriye

Abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse n'ab'imiryango itari iya Leta bahamya ko iyi gahunda izatanga umusaruro