Ruhango: Mukamurigo Beatha utishoboye arasaba gufashwa gusanirwa inzu kuko iyo abamo yenda kumugwaho

Umuturage utishoboye witwa Mukamurigo Béatha utuye mu mudugugu wa Ntungamo, Akagari ka Nyamagana ko mu murenge wa Ruhango, arasaba ko yafashwa gusanirwa inzu abamo kuko yangiritse cyane, ubu akaba afite impungenge ko yazamugwaho.

Jan 17, 2026 - 13:31
Jan 23, 2026 - 10:35
 0
Ruhango: Mukamurigo Beatha utishoboye arasaba gufashwa gusanirwa inzu kuko iyo abamo yenda kumugwaho

Inzu ya Mukamurigo bigaragara ko yangiritse, doreko hari aho yagiye icikamo kabiri. Aha niho ahera asaba kubakirwa agaragaza ko isaha n'isaha ishobora kumugwaho. Si we gusa ugaragaza ibi, kuko n'abaturanyi be bagaragaza ko inzu ye iteye impungenge.

Uyu muturage agaragaza ko ahorana impungege dore ko hari n'ubwo arara ahagaze, ati "Ngorwa nuko ndara mpagaze kuko ntabona aho ndara. Ndifuza ko nanjye mwamfasha mukareba uko mwangenza, ubu se urabona ibi bintu bitazangwira!"

Ashimangira kandi ko n'ubwo yafashwa kubona isakaro yagerageza akifashisha abaturanyi be ndetse n’abandi bagiraneza bakumufasha gusana ahasigaye.

Yagize ati “Bamfasha wenda bakampa nk’isakaro ubundi nkageragaeza, ngakomeza ngasaba ubufasha abaturajye bose”.

Mukamurigo kandi avuga ko ubuyobozi buza kuhafoto ubundi akizezwa ubufasha, ariko akaba yarategereje amaso akaba yaraheze mu kirere.

Yabivuze agira ati “Baza kuhafotora buri munsi buri munsi, ariko nayobewe iherezo iryo ari ryo, ubu se kubona umuntu ataryama, uba ubona ko umuntu ataba ababaye”.

Mukamurigo Beatha usaba gusanirwa inzu (ifoto/N.Charles)

Kamegeri Jean Marie Vianney umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi Mukamurigo Beatha avuga ko nk’abaturanyi bahangayikishijwe nawe kuko inzu atuyemo iteye impungenge, agashimangira ko akwiye gufashwa gusanirwa iyi nzu.

Ati "Nawe nta mibereho reba ukuntu umeze urabona ko ntamibereho, nawe ahubwo yagakwiye gufashwa."

Yongeyeho ko nk’abaturanyi bahangayikishijwe n'iki kibazo, ati "Rwose biraduhangakishije, kuburyo hari igihe baje tugira ngo baje kumwubakira, sinzi ukuntu byaje kugenda, byarangiye batamwubakiye ubu sinzi impamvu."

Kamegeri kandi yemeza  anashimangira ko uyu mubyeyi akwiye gusanirwa kuko nawe akeneye ubufasha akubakirwa.

Ati”Nibyo akeneye ubufasha kuko arabukeneye, nonese urabona iyi nzu itazamugwaho, reba ukuntu yasadutse, reba fondasiyo, ubwo se urabona itazabica? arara ahagaze”.

Kamegeri Jean Marie Vianney umuturanyi wa Mukamurigo (ifoto/N.Charles)

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Kayitare Wellars avuga ko hari gahunda yo kubakira abatishoboye inzu zigera kuri 78 ndetse hakanasanwa inzu zigera kuri 120.

Kayitare yagize ati "Muri uyu mwaka hari abaturage tuzubakira. Abo kubakira dufite abaturage bagera kuri 78, dufite n’abaturage ijana na makumyabiri (120) tuzasanira, mu by'ukuri twegereye ibigo by’amashuri bifite abanyeshuri biga ubwubatsi kugirango dufatanye muri ibyo bikorwa, ni ibikorwa batangiye kudufashamo."

Kayitare Wellars umuyobozi w’umurenge wa Ruhango (ifoto/N.Charles)

Mu murenge wa Ruhango kugeza ubu bateganya kubakira abatishoboye inzu zo kubamo bagera kuri 78, hateganyijwe kandi gusana inzu 120, ubuyobozi bw’uy’umurenge bugaragaza ko ibi byose bazabifatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo abikorera, imiryango itegamiye kuri leta, urubyiruko rw’abakorerabushake n’ibigo by’amashuri byigisha amashami y’imyuga n’ubumenyingiro.

Inzu yangiritse ikenewe gusanwa (ifoto/N.Charles)

Inzu yangiritse ikenewe gusanwa (ifoto/N.Charles)

Inzu yangiritse ikenewe gusanwa Mukamurigo atuyemo (ifoto/N.Charles)

Mu rugo kwa Mukamurigo usaba gufashwa gusanirwa inzu (ifoto/N.Charles)

NTAMWEMEZI Charles/Ruhango