KIREHE :Abafite ubumuga bahangayikishijwe no kutagira ubwisungane mu kwivuza
Bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo n’imiryango yabo kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza kubera ko nta murimo bakora .
Aba baturage bafite ubumuga butandukanye bo mu kagari ka Cyunuzi mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe bavuga ko bababazwa no kubura uko biyishyurira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’ubumuga .Uyu ni Kandebe Concesa aragira ati’’ Ntunze umuryango w’abana bane nagize ubumuga bw’akaguru, ubu sinshobora kujya guhinga mu gishanga naho ngiye gusaba akazi ntawakampa abona ko mfite ubumuga. Kubona ibyo mbatungisha n’Imana imfasha noneho iyo hagiyeho gushaka amafaranga y’ubwisungane nabyo ntibinyoroheye turasaba Leta ko yazirikana abantu bafite ubumuga bakajya badufasha kubona ubwisungane mu kwivuza ’’.
Nibogore Christine nawe yagize ubumuga bw’ingingo akuze acika akaguru, umugabo babyaranye ahita ajya kwishakira undi mugore agira ati’’ Kuva bakuraho ubwisungane mu kwivuza igihe twatangaga amafaranga igihumbi sindayatanga kuko ntabona aho nyakura ngo mbone nayo guhahira abana mfite n’abana biga urumva rero ko binsaba kubafasha ngo bajye kwiga .Turi mu buzima bugoye nk’abantu bafite ubumuga, uyu munsi hajemo uburwayi n’uku twimereye ubanza bitakoroha gusa turabizi ko Leta yacu ari umubyeyi turasaba ko yajya yibuka abantu bafite ubumuga nko kuborohereza kubona amafaranga yubwisungane mu kwivuza ’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD Ndayisaba Emmanuel avuga ko hagiye gukorwa ibarura ry’abantu bafite ubumuga ariho bazahera bafasha n’aba batishoboye agasaba n’inzego zibanze kuba hafi abantu bafite ubumuga by’umwihariko aba batabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza ati’’ Nibyo nka twe Inama y’igihugu y’abafite ubumuga turabizi ko hari imiryango yafashwaga kwishyurirwa ubwisungane kuri ubu bitagikorwa muri iyi minsi turi mwibarura urugo ku rundi ngo tumenye ubuzima bw’abantu bafite ubumuga, aha niho tuzahera tubafasha ariko nanone inzego z’ibanze nazo zifite uruhare ndetse n’ubushobozi bwo gufasha abantu bafite ubumuga kuko bigikorwa nko kubagenera ingoboka ni byiza rero ko uwo ubuzima bugora abona ntacyo yakora ajye agana inzego zimwegereye bamufashe ’’.
Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 watangira minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu yagabanyije umubare w’abafashwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza bituma kugeza ubu hari ababuze burundu ubushobozi bwo kuyiyishyurira harimo n’abafite ubumuga.
Uwayezu Mediatrice /Kirehe
