RWAMAGANA : Bavumbuye ibanga ryo kuva mu mirire mibi

Muri gahunda ya Leta yo kurwanya igwingira mu bana bato mu karere ka Rwamagana hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abayeyi mu kumenya kwita ku bana babo harimo na gahunda y’ingo mbonezamikurire aho bigishwa ndetse bakanahugurwa kugutegurira abana ifunguro ryuzuye .

May 15, 2024 - 17:51
 0
RWAMAGANA  : Bavumbuye ibanga ryo kuva mu mirire mibi
Ibyifashishwa mu gutegura indyo yuzuye

Mukandayambaje Alice ni umufashamyumvire  wa Gikuriro kuri bose  akurikirana  ababyeyi batuye mu Kagali ka Nawe mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana  uko bategurira abana indyo yuzuye kuva ku mezi atandatu kugera kuri makumyabiri nane  ati”Icyo dukora hano ku rugo mbonezamikurire twigisha ababyeyi gutegura no kugaburira abana indyo yuzuye twifashishije ikarita nsuzuma mirire ,nyuma tukagenda tubabaza tuti ese mu ifunguro mwateguye harimo imboga,ese harimo ibitera imbaraga ?Gutyo gutyo ku buryo umubyeyi asigara we yibaza mu gihe ari mu rugo nawe agasuzuma ko ibigize indyo yuzuye biri mu ifunguro yateguye.”

Yadufashije Claudine atuye mu kagali ka Nawe mu murenge wa Rubona akaba ari  umubyeyi wari ufite umwana uri mu mirire mibi ,ubu akaba yarayivuyemo abikesha Gikuriro kuri bose yabashyize hamwe nk’ababyeyi bakabahugura ku gutegura  indyo yuzuye bashobora kugaburira abana ati” Nari mfite umwana umeze nabi cyane kubera imirire mibi ku buryo yaje no kwitaba imana ,gusa Gikuriro baje hano baraduhugura nyuma nsama undi mwana ntangira ubwo kuva mutwite banyigisha uburyo nzajya mwitaho, aho avukiye rero agejeje igihe cyo gufata imfashabere nkashaka,utwo tudodo nkashyira mu ifunguro rye,muramureba ko ari umuhungu umeze neza ,nta mubyeyi ugipfa kurwaza imirire mibi kuko kera twari tutarajijuka”

Umuhuzabikorwa w’umushinga Gikuriro kuri bose mu turere twa Nyarugenge ,Kicukiro na Rwamagana Rusagara Felicien avuga ko kurwanya imirire mibi mu bana bato ari imwe mu nkingi y’umushinga ndetse bakaba bariyemeje gufatanya na Leta mu kuyirandura ati” Umushinga wa USAID Gikuriro kuri bose dufitemo inkingi yo kurwanya imirire mibi ,ni gahunda rero twiyemeje kujyanamo n’inzego bwite za Leta kugirango dukore ibishoboka ngo iyo mibare igabanuke,kandi turabyizeye ko izagabanuka kuko no mu masuzuma ajya akorwa hirya no hino ubona ko ababyeyi basobanukiwe akamaro ko kugaburira abana indyo yuzuye ibyo bikaba bituma imibare imanuka cyane”

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igaragaza ko igwingira mu bana bato rigomba kugabanuka rikava kuri 33% rikagera munsi ya 19%.

 Jane Uwamwiza /Rwamagana