Rwamagana: Imiryango 264 yorojwe amatungo magufi
Imiryango 264 yo mu murenge wa Rubona isanzwe ifashwa na Compassion international, yorojwe amatungo magufi; abayahawe basabwe kuyafata neza kugirango azababyarire umusaruro.
Aborojwe aya matungo bagaragaje ko agiye kubafasha mu rugendo rwabo rw'iterambere, by'umwihariko mu bikorwa by'ubuhinzi kuko aya matungo azajya abaha ifumbire.
Nyiramacumi Adelphine atuye mu kagali ka Byinza, yagize ati "Iyi hene bampaye igiye kunteza imbere n'umuryango wanjye, ku buryo ntazajya mbura Mituweri no mu gihe ibyaye nzajya mbona imyambaro yo kwambika abana, kandi ntibanabure icyo kurya."
Naho Habiyakare Sylvan avuga ko atazongera kugira ikibazo cy'ifumbire ati "Iri tungo rizamfasha kubona agafumbire, ubu uturima tw'igikoni tugiye kuduha umusaruro mwiza bityo n'abana bacu bave mu mirire mibi. Ufite iri tungo ryagufasha byinshi, ubu tugiye kwiteza imbere."
Umuyobozi w'itorero rya EAR Paroisse ya Byinza ari nabo batanze aya matungo avuga ko kuyaha aba baturage ari mu buryo bwo gufatanya na Leta kuboroza kugirango babashe kwikura mu bukene.
Ati "Twebwe nk'itorero twemera ko ivugabutumwa rikwiriye kuba mu buryo bwuzuye, ni ukuvuga ko riba rishingiye no ku iterambere ry'umu kristu aho dukora ibikorwa nkibi tukazamura n'imibereho ye, tubikora kandi dufatanije na Leta kugira ngo bazanadufashe gukomeza kumukurukirana kugira ngo tugere ku ntego yacu"
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage mu murenge wa Rubona, Mitari Jean Baptiste yibukije abahawe aya matungo ko yororoka bityo bagomba kuyafata neza.
Ati "Dusanzwe dukorana n'iri torero mu bikorwa bizamura imibereho y'abaturage, uyu munsi batanze amatungo magufi kuri iyi miryango, icyo dusaba abaturage ni ukuyitaho, bakayagaburira, yarwara bakayavuza kuko aranororoka; nyuma y'amezi atanu ihene iba ibyaye. Yabafasha kwiteza imbere mu gihe gito cyane."
Iyi miryango yose uko ari 264 isanzwe ifashwa na compassion international, yorojwe ihene zatwaye asaga Miliyoni 13 z'amafaranga y'u Rwanda.
Jane Uwamwiza / Rwamagana
