Carlo Ancelotti ugiye gutoza ikipe ya Brazil mu gikombe cy’Isi cya 2026 yakiriwe
Carlo Ancelotti watozaga Real Madrid mu mwaka w’imikino 2024-2025 agasimburwa na Xabi Alonso avuye muri Bayern Leverkusen, yahawe ikaze n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Brazil (CBF), ahita atangaza ko agiye kongera gusubiza ikuzo iyi kipe harimo no kwegukana igikombe cy’Isi cya 2026.
Nk'uko tubikesha Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Brazil (CBF), akimara guhabwa ikaze na perezida wayo, Samir Xaud, uyu mutoza wari umaze imyaka ine muri Real Madrid, yavuze ko afite akazi katoroshye ariko kagomba kurangira yegukanye ibikombe.
Ati “Kuri ubu mfite akazi kenshi kantegereje. Nishimiye ko ngiye kongera guhatana. Nahoze mfitanye umubano ukomeye n’iyi kipe y’Igihugu ya Brazil. Ngiye gukora ibishoboka byose tuzegukane irushanwa [Igikombe cy’Isi cya 2026] nanone. Ntewe ishema no kuba muri iyi kipe nziza ku Isi.”
Carlo Ancelotti aherutse gutandukana na Real Madrid yatwaranye na yo ibikombe bitatu bya UEFA Champions League na UEFA Super Cup; ibya shampiyona ya Espagne, Copa del Rey, Supercopa de España na FIFA Club World Cup abitwara gatatu; ni mu gihe yatwaye kimwe cya FIFA Intercontinental Cup.
Ubusanzwe, ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye igikombe cy’Isi inshuro eshanu mu mateka, ikaba igiheruka mu mwaka wa 2002. Urugendo rwo kucyisubiza, Ancelotti akaba azaruhera kuri Ecuador tariki ya 6 na Paraguay tariki ya 11 Kamena 2025.
Lucien KAMANZI
