Menya Los Angeles Clippers yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda

Ikipe ya Los Angeles Clippers, imwe mu makipe akomeye muri shampiyona ya Basketball ya NBA (National Basketball Association), ifite amateka maremare kuva yatangizwa mu 1970.

Sep 30, 2025 - 19:46
Sep 30, 2025 - 19:51
 0
Menya Los Angeles Clippers yasinyanye amasezerano na Visit Rwanda

Iyi kipe yatangiye izwi nka Buffalo braves muri leta ya New York, mbere yo kwimukira i San Diego mu 1978 ikitwa San Diego Clippers, hanyuma ikaza kwimurirwa i Los Angeles mu 1984 aho yahise ihabwa izina izwiho kugeza ubu: Los Angeles Clippers.

Nubwo itigeze itwara igikombe cya NBA, Clippers ni imwe mu makipe yagaragaje iterambere rikomeye mu myaka ya vuba, binyuze mu kugura abakinnyi bakomeye barimo James Harden na Kawhi Leonard uheruka mu Rwanda, ndetse n’imiyoborere yihariye, bikayigira ikipe ifite icyerekezo mu rugamba rwo kwegukana ibikombe.

Visit Rwanda na Clippers mu Bufatanye Mpuzamahanga.

Mu kwezi kwa Nzeri 2025, Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Los Angeles Clippers, mu rwego rwo kwamamaza u Rwanda nk’Igihugu cy’ubukerarugendo n’ishoramari.

Iri ni ishoramari rishingiye ku kwamamaza, aho izina Visit Rwanda rizajya rigaragara ku myambaro (jersey) y’abakinnyi ba Clippers ndetse no mu kibuga gishya cy’ikipe kizwi nka Intuit Dome.

Amasezerano ni y’imyaka myinshi (multi-year partnership), akaba akubiyemo ibikorwa bitandukanye bizafasha kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri NBA, imwe mu marushanwa akurikirwa cyane ku isi.

Uyu ni undi mwanya u Rwanda rubonye wo kwereka amahanga ibyiza byarwo nk'ahantu nyaburanga, igihugu gifite umutekano, politiki y’iterambere rirambye, n’amahirwe menshi mu bukerarugendo n’ishoramari.

Iki gikorwa kije gikurikira andi masezerano nk’ayo u Rwanda rwasinyanye n’amakipe akomeye nka Arsenal FC yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Jacques roger NSHIMIYIMANA