Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke yakoze igitaramo cy’amateka

Ndi Uwa Kristo Live Concert ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026 cyanditse amateka adasanzwe. Ubuyobozi bwa Siloam Choir bwari bwaratangaje ko bwahisemo kwimura igitaramo bukivana muri Dove Hotel bukakijyana muri Camp Kigali kugira ngo haboneke umwanya uhagije ku bakunzi babo, ndetse ko nabyo bitari bihagije Ahagana Saa Kumi z’umugoroba, Camp Kigali yari yamaze kuzura, ibintu byatangaje benshi bari baje muri iki gitaramo.

Jul 15, 2026 - 11:27
Jul 15, 2026 - 11:41
 0
Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke yakoze igitaramo cy’amateka

Abari bitabiriye bakomeje gusangiza abandi amashusho n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bagaragaza uburyo abantu bari benshi, ndetse bamwe bavuze ko ari kimwe mu bitaramo bya Gospel byitabiriwe cyane muri uyu mwaka

Mu gushimangira ko ivugabutumwa ari umurimo bahuriraho nk’Abakristo, Siloam Choir yanahaye umwanya Nyarugenge Worship Team, bari baratumiye muri iki gitaramo, na bo batanga ubuhamya bwabo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Ubwo indirimbo zakomezaga gusimburana, ibintu byahindutse cyane igihe Siloam Choir yageraga ku rubyiniro, ikaririmba indirimbo yayo yamamaye cyane "Warandondoye", imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni esheshatu kuri YouTube.

Abantu ibihumbi bari muri Camp Kigali bahise baririmbana n’iyi korali, barambura amaboko, bamwe bararira, abandi barasenga, mu gihe ubutumwa bw’iyo ndirimbo bwakomezaga gukora ku mitima ya benshi , ni indirimbo yashimishije abitabiriye iki gitaramo mu buryo budasanzwe.

Ikindi cyagaragaye muri iki gitaramo nuko hagaragaye abahanzi bakomeye nka Jado Sinza na Bosco Nshuti, bamwe mu banyuze muri Siloam Choir, bayoboye zimwe mu ndirimbo, ibintu byakiriwe neza n’abari bahari.

Jado Sinza yifashishije umwanya ahamagarira abantu kuzitabira igitaramo cya Bosco Nshuti giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Serena Hotel.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, na we yitabiriye iki gitaramo, ari na we watanze Ijambo ry’Imana nk’uko byari byaratangajwe mbere

Kimwe mu musaruro wavuye muri iki gitaramo ni uko abantu benshi bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, ibintu ubuyobozi bwa Siloam Choir bwakomeje kuvuga ko ari byo bihembo bikomeye kurusha ibindi bwari butegereje