Rwamagana :Abanyeshuri 9193 bo muyisumbuye batangiye ibizamini bya Leta

Jul 15, 2026 - 12:06
Jul 15, 2026 - 12:25
 0
Rwamagana :Abanyeshuri 9193 bo muyisumbuye batangiye ibizamini bya Leta

Abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana bo muyisumbuye batangiye gukora ibizamini bya Leta. Muri bo  5524 ni iby’abarangije icyiciro rusange mu gihe 3669 ari iby'abarangije icyiciro cyisumbuye mu masomo mbonezamurimo n’imyuga n’ubumenyingiro.

Ku Rwego rw’Akarere igikorwa cyo gutangira ibizami cyabereye ku ishuri rya Center for Champions TSS hamwe mu hatoranyijwe mu karere ka Rwamagana hari gukorerwa ibizamini bya Leta umwaka 2025-2026.

Jeanclaude Mpayimana ahagarariye centire y’ibizamini ya Center for Champions yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukugirango abanyeshuri bose bakore ibizamini neza kandi nta mbogamizi agize harimo ibijyanye n’ubuzima,yakomeje avuga ko serivisi zose zishobora gutuma uwahuye n’ikibazo yafashwa kugira ngo ibizamini abikore neza byose biteguye neza.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Umutoni Jeanne yavuze ko abakandida bateguwe bose kandi neza bityo ko bizeye intsinzi ati”imyiteguro imeze neza kuko abana barize progaramu zose nkuko REB yabiduhaye,hakozwe ibizamini bitandukanye mbere byo kwimenyereza kuzakora icya Leta,abarezi babo barahuguwe kuo twakoze n’umwiherero nabo kugirango turebere hamwe icyatuma imitsindire y’Abanyeshuri izamuka bityo rero twizeye intsinzi .”

Yakomeje agira ati”icyo dusaba nuko Abarezi bari muri gahunda yo kugenzura ibizamini ndetse n’Abanyeshuri ni ukurangwa n’ikinyabupfura ,abarezi bagakomeza gukurikira neza uko ibizami birimo gukorwa hanyuma Abanyeshuri nabo bagakora neza bagasubiza kuko bahawe umwanya uhagije ,hanyuma ikindi nuko dukomeje kubifuriza intsinzi.”

Mu gihugu hose abagomba gukora ibizamini by’umwaka wa 2025-2026 mu yisumbuye ni  Abakandida 258.255 muri bo 879 bafite ubumuga.

By Jane Uwamwiza